Urukundo

Ibintu 5 ukwiye kwirinda nyuma yo gutera akabariro

Urubuga Elcrema rugaragaza ibintu umugabo cyangwa umugore aba adakwiriye gukora nyuma yo kurangiza igikorwa cyo gutera akabariro, kuko bituma ibyishimo mwari murimo biyoyoka rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku mibanire hagati yabo.

1.Guhita wambara imyenda ako kanya

Ubusanzwe gutera akabariro ku bashakanye bikorwa nta na kimwe bambaye, kuba rero wahita wambara ukimara gusoza icyo gikorwa bigaragaza ko utiyumva muwo mwashakanye. Iyo ukoze icyo kintu uba ubihirije uwo muri kumwe bigasoza ababaye aho kugumana ibyishimo.

2. Gufungura televiziyo

Kwihutira kureba televiziyo nabyo sibyo, kuko muba mugomba kumarana akanya muganira uko igikorwa cyagenze, uko mwacyakiriye bigatuma murushaho kwiyumvanamo.

3. Guhita usinzira

Iki ni ikintu kiba ku bantu benshi nubwo atari kiza. Ntabwo uba usoje ibyishimo mwatangiye, niba abantu batangiza ibiganiro bituma buri wese yibona mu gikorwa kigiye kubaho, na nyuma yacyo ibyo biganiro biba bigomba kubaho mugasoza neza.

4. Guhita ujya mu bwogero

Rwose kujya koga nyuma y’igikorwa cyo gutera akabariro ni byiza, ariko ntibikorwa ako kanya ahubwo murabanza mugatuza bikaza nyuma, kandi biba byiza iyo mujyanye koga.

5. Guhugira muri telefoni

Kujya mu byo guhamagara, kwandika no kohereza ubutumwa ntabwo ari ibintu uba ugomba guhita ukurikizaho mukimara gutera akabariro. Iyo ukoze ibyo uba ugaragaza ko utahaye agaciro icyo gikorwa, uba werekanye ko byari byatinze ngo wikorere ibyawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button