Imikino

Insinzi ikomeye ku basore b’amavubi bari munsi y’imyaka 23

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abari munsi y’imyaka 23, ikoze ibyo benshi batatekerezaga ko yakora, ni nyuma yo gusezerera iguhugu cya Libya.

Mu mukino wo kwishyura waberaga mu karere ka Huye, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, imaze gusezerera ikipe y’igihugu ya Libya nyuma yo kuyitsinda ibitego bitatu ku busa bije byiyongera ku kindi gitego yari yatsindiye muri Libya.

Uyu mukino w’u Rwanda na Libya, wabaga mu rwego rw’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bari munsi y’imyaka 23 kizaba umwaka utaha, ukaba wari umukino wo kwishyura kuko umukino ubanza wari wabereye mu gihugu cya Libya.

Amavubi yari yatsinzwe umukino ubanza ibitego 4-1

Mu mukino ubanza wari wabaye kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ikipe y’igihugu ya Libya ikaba yari yatsinze Amavubi ibitego 4-1 biyoroheye cyane, Aho abasore b’u Rwanda wabonaga bagaragaza umunaniro ukabije cyane bitewe n’urugendo bari bakoze rw’amasaha agera kuri 30.

Mu mukino w’uyu munsi abasore b’u Rwanda binjiye mu mukino ubona bashaka gutsinda ibitego hakiri kare ndetse byaje kubahira ubwo Niyigena Clement yatsindaga igitego n’umutwe mbere Yuko igice cya mbere kirangira.

Mu gice cya kabiri amavubi yagarutse afite inyota yo gushaka ibindi bitego ndetse byaje no kubagendekera nkuko babyifuzaga maze Niyigena Clement aA gutsinda ikindi gitego ku munota wa 53 w’umukino, igitego cy’agashinguracumu cyaje gutsindwa na Rudasingwa Prince kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Ishimwe Anicet.

Amavubi nyuma yo gusezerera Libya ku giteranyo cy’ibitego bine kuri bine ariko u Rwanda rugakomeza kubera igitego cyo hanze rwatsinze, bakaba bazakurikizaho igihugu cya Mali mu ijonjora rikurukiraho, Aho nibabasha gutsinda Mali bazahita babona itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abari muri y’imyaka 23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button