AmakuruJOBS
Trending

Isoko ryo Kwigishiriza urubyiruko imyuga ku murimo mu gihe cy’amezi atatu

ISOKO RYO KWIGISHIRIZA URUBYIRUKO IMYUGA KU MURIMO MU GIHE CY’AMEZI ATATU(3)

Utanze Isoko: DUHAMIC-ADRI

Umushinga: IGIRE JYAMBERE

Igihe igihe ntarengwa cyo gutanga inyandiko zisaba: Kuwa 11 Kamena ,2024, saa yine za mugitondo (10:00am).

Ku nkunga ya PEPFAR/USAID, DUHAMIC-ADRI yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga IGIRE-JYAMBERE mu mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge na Muhanga kuva mu kwezi kwa 10,2022. IGIRE-JYAMBERE ifite intego yo kurwanya ubwandu bushya bwa Virus tera SIDA no kugabanya ingaruka zayo ku bana b’imfubyi n’abandi bugarijwe n’ibibazo hamwe n’imiryango yabo (OVC) ndetse n’abangavu n’abagore bakiri bato (AGYW).

DUHAMIC-ADRI irahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi bujuje ibisabwa gupiganira isoko ryo kwigishiriza ku murimo urubyiruko mu gihe cy’amezi atatu(3). Urwo rubyiruko ruherereye mu turere twa Nyarugenge na Muhanga ,mu mirenge muri bubone ku mugereka.

Abifuza gupiganirwa iri soko barasabwa kuzuza ifishi iri ku mugereka no kohereza inyandiko zisaba ku biro bikuru bya DUHAMIC-ADRI, bihereye mu karere ka Kicukiro cyangwa mu Karere ka Muhanga cyangwa kuri imeyili procurement@duhamic.org.rw bitarenze kuwa 11 Kamena 2024 isaa yine za mugitondo (10:00 am).

Gufungura mu ruhame inyandiko bizakorwa uwo munsi saa yine n’igice(10:30 am), I Muhanga ndetse n’i Kigali

Icyitonderwa: Inyandiko zizatangwa nyuma y’isaha yavuzwe haruguru ntizizakirwa

Ku bindi bisobanuro wakenera ,wahamagara kuri iyi nimero ikurikira: 0788305329, mu masaha y’akazi kuva saa mbiri zamugitondo kugeza saa kuminimwe za nimugoroba.

Bikorewe I Kigali, kuwa 4/6/2024

MUHIGIRWA Benjamin

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Attachment

annex-ifishi-yo-kuzuzaho-amakuru-asabwa-rwiyemezamirimo0a8081027255476140c09fdcc501b761

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button