Komite yaguye ya Rayon sport yize kukibazo cya Skol ndetse inatanga igihe ntarengwa cyo kuba ubuyobozi bwabonye umutoza mukuru
kuri icyi cyumweru ku Kimihurura imama yaguye ya Rayo sport yateranye ifata imyanzuro ikomeye kubimaze iminsi hagati ya Rayon sport na Skol.
imyanzuro yafashwe iteye itya:
1. Komite yaguye ya Rayon Sport yemeje amafaranga itazajya munsi mugihe cy’ubwimvikane na Skol
2.Komite yaguye ya Rayon sport yamaganye amagambo asebya umuryango wa Rayon Sport, ubuyobozi n’abakunzi ba Rayon sport yavuzwe n’umuyobozi mukuru wa Skol, Ivar WULFFAERT.
3. Komite yaguye ya Rayon sport yasabye ibisobanuro byimbitse kumagambo yumvikanye (Audio) mubinyamakuri tariki ya 19/02/ uyu mwaka
4. Komite yaguye ya Rayon sport yasabye Komite nyobozi ya Rayon Sport ko yakwitonda igashaka umutoza bitarenze kuwa gatanu tariki ya 28 Gashyantare.
5. Komite yaguye ya Rayon sport Perezida wa Rayon sport guhagarika umujyanama we wihariye mubya Tekinike kubera amagambo mabibyavuze kubayobozi ba Rayon sport.
Iyi Nama yari yitabiriwe na komite ya Rayon sport, Abaperiza b’icyubahiro, abahagarariye za Komisiyo, Abajyanama ndetse n’abakozi ba Rayon Sport Itangishaka Bernard CEO na Nkurunziza Jean Paul ushizwe itangazamakuru.