Hailemicheal Kinfe atwaye agace ka Kigali-Huye akoresheje ibihe bimwe n’uwambaye umwenda w’umuhondo
Kutumvikana kw'abakinnyi batanu bari bayoboye abandi byatumwe igikundi kibafata
Kuri uyu wambere umunsi wa kabiri w’isiganwa abasiganwa bahagurutse mumuhi rwagati ahazwi nko kuri MIC hafi ya rond point yo mumugi berekeza i Huye kuntera ya kirometero byari biteganyijwe ko isiganwa rigera i Huye ku isaha ya saa 13:20′.
Aka gace gakunze gutanga utwara Tour yose muri rusange dore ko Kudus muri 2019, Mugisha Samuel muri 2018 na Areruya Joseph 2017 bose bagiye begukana aka gace bikanarangira begukanye Tour du Rwanda reka twitege ko nawe azaritwara.
Nkuko ejo isiganwa ryari abakinnyi 80 uyu munsi siko byagenze dore nyuma yaho umukinnyi umwe agiriye ibibazo mu isiganwa ryejo hashize uyu munsi abasiganwa ba 79.
Ku isaha ya saa yine zuzuye abasiganwa nibwo bahagurutse berekeza i Huye abakinnyi bakoomeje kugende mugikundi kimwe kugeza ubwo abasore batatu Mugisha Moïse (SACA), Byukusenge Patrick na Manizabayo Eric ba (Benediction Ignite) barageragezaga gusiga bagenzi ba bo, ahitwa i Rugobagoba ariko ntibyabakundira.
Iminota itatu ni yo yari hagati y’abakinnyi batanu bari imbere n’igikundi ubwo bari bageze Byimana Isiganwa mu isaha ya mbere ryari k’umuvuduko wa kilometero 36.5 ku isaha.
Abakinnyi batanu bakomeje gusiga abandi dore ko bageze Ruhango intera bayongereye bashyizemo iminota 3’28”.
Abakinnyi bari imbere ubwo haburaga ibirometero 34 (KM), Nsengimana Jean Bosco(Team Rwanda), Yemane Dawid (Eritrea), Manizabayo Eric ,(Benediction) Mugisha Moïse (SACA) na Abreha wa Ethiopia. Aba basize igikundi 3’50″.
Ku kirometero cya 92 ibihe hagati y’igikundi byatangiye kugabanyuka hasigaramo iminota umwe n’amasegonda 20 gusa ivuye kuri 4′ ubwo haburaga gusa ibiromtero 28 byatewe nuko igikundi cyari kigeze ahamanuka isiganwa ryari k’umuvuduko wa kilometero 39.1 ku isaha.
Mugihe haburaga ibirometelo 25 gusa kubera kutumvikana kw’abakinnyi bari imbere igikundi cyatangiye kubegera dore ibihe byagabanyutse hagasigaramo umunota umwe n’amasegonda atanu (1’05”).
Mugisha Moise (SACA), Nagasi Abreha, Manizabayo Eric na Yemane Dawit( (Eritrea) basize Nsengimana Jean Bosco Team Rwanda) nyuma yo kugenda ibirometero 100.
Mu gihe haburaga ibirometero Negasi Abreha (Ethiopia) aragerageza gucika itsinda ry’abakinnyi bane bari hamwe. Abasizeho amasegonda 16″.
Ikipe Directe Energy habura ibirometero bitanu yaje kwataka cyane hari hasigayemo amasegonda 15″ ariko abakinnyi barabasatira birangirangira isiganwa risoreje kuri sprint ikomeye birangira umukinnyi wa Delko Marcelle abanze k’umurongo.
Uko isiganwa ryangenze (Etape)
1. Hailemacheal Kinfe wa Delko akoresheje (3h03’21”)
2. Restrepo Valencia wa Addroni Giacattori akoresheje nawe nkiby’uwambere
Umunyarwanda waje hafi yaje k’umwanya wa kane ni Munyaneza Didier akoresheje ibihe bimwe n’uwambere