Marina na Yvanmuziki bavugwa mu rukundo batuye umukuru w’ igihugu Paul KAGAME indirimbo.
Nyuma y’ uko bamaze iminsi bavugwa mu rukundo rudasanzwe, umuhanzikazi Marina Deborah na Yvan Muziki, basohoye indirimbo batuye umukuru w’igihugu bombi bahuriyemo.
Umuhanzikazi Marina Deborah na Yvan Muziki, bamaze iminsi bavugwa mu kibatsi cy’ urukundo, nkuko byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za bombi, mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Gicurasi, bateguje indirimbo yitwa INTARE bahuriyemo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Marina yavuzeko ari indirimbo batuye umukuru w’ igihugu Paul KAGAME ndetse n’ ingabo zose z’ igihugu.
Iyi ndirimbo kandi ikaba ari indirimbo y’ umuhanzikazi nyakwigendera Kamaliza aba bombi basubiyemo mu buryo bugezweho aba bombi si ubwambere basubiyemo indirimbo kuko no mumwaka ushize wa 2022 basubiyemo iyitwa urugo ruhire ya Massamba intore nawe wari uyirimo.
Umuhanzi Yvanmuziki umaze iminsi agaragara kenshi yishimanye na Marina.
Marina na Yvanmuziki bamaze iminsi bavugwa mu kibatsi cy’urukundo .
Yvanmuziki na Marina si ubwambere bakoranye indirimbo bakoze n’ indi y’ ubukwe