Imikino

Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 31 bagomba kwitegura Mozambique na Cameroon

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent, yamaze guhamagara abakinnyi 31 bagomba gutangira umwiherero bitegura imikino ibiri yo guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera mu gihugu cya Cameroon.

Uyu mutoza wari warasoje amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yashyize umukono ku masezerano mashya yo gutoza iyi kipe tariki ya 03 Werurwe 2021, nkuko byatangazwaga na Ferwafa ko Mashami yongereye amasezerano y’umwaka umwe.

Kuri ubu rero uyu mutoza akaba yamaze guhamagara abakinnyi bagera kuri 31 bagiye kumufasha kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cya Afurika kizabera mu gihugu cya Cameroon, umukino wa mbere ukaba uteganijwe tariki ya 24 Werurwe 2021 Amavubi akaba azakina na Mozambique, mu gihe umukino wa kabiri uteganijwe mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe aho Amavubi azakina n’ikipe ya Cameroon.

Abakinnyi 31 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent

Dore Staff izakorana n’umutoza Mashami Vincent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button