Ubuzima

Menya byinshi utari uzi ku masohoro

Amasohoro atangira kugaragara igihe umusore ageze mu bugimbi, atangiye kwiroteraho. Kuva icyo gihe kugeza ashaje, haramutse hataje ubundi burwayi, bikomeza kumubaho, inshuro zitandukanye gusa muri rusange ntiharenga ukwezi utiroteyeho.

Kutiroteraho hagashira igihe kirekire biterwa n’impamvu zinyuranye harimo kurwara ukaremba cyangwa kuba ukora imibonano mpuzabitsina kenshi.

Ese amasohoro ni iki?

Ubusanzwe agizwe n’ibintu 2; aribyo intangangabo zikaba zikorerwa mu dusabo tw’intanga, duherereye mu mabya. Iyo za ntanga zikuze, cyangwa uri gukora imibonano, zirazamuka zigahura n’amatembabuzi akorerwa muri porositate, muri seminal vesicles no mu mvubura zitwa bulbourethral noneho urwo ruvange ni rwo rwitwa amasohoro.

Ibara agira ry’uko aba yenda gusa n’umweru rituruka ku matembabuzi ava muri porositate, ayo matembabuzi yihariye hagati ya 25% na 30% by’amasohoro yose naho ukuntu aba ameze nk’anyerera bigaturuka ku matembabuzi ava muri seminal vesicles yo yihariye igice kinini kuko ari hagati ya 65% na 70% bya yose.

Ugereranyije iyo umuntu asohoye hasohoka hagati ya miliyoni 200 na miliyoni 500 z’intangangabo, nyamara iyo ari bukore imibonano itera inda ni imwe gusa, izindi zose zirapfa. Intangangabo ziba zihariye gusa hagati ya 2% na 5% by’amasohoro yose

Nubwo hari abajya biyitiranya n’intangangabo, nyamara siko bimeze. Ahubwo amasohoro aba arimo n’intangangabo uretse ko hari n’igihe ushobora gusohora ntihazemo intangangabo nk’igihe wifungishije burundu cyangwa uri ingumba (utabyara).

Muri rusange dore ibigize amasohoro:

Naho ugereranyije amatembabuzi ava mu mvubura ya bulbourethral niyo afata umwanya muto kuko ari munsi ya 1% akaba ariyo atuma aba ameze nk’abonerana aribyo bituma intanga zoroherwa no gutemberamo ajya muri nyababyeyi.

Amasohoro rero agizwe na:

  • Fructose
  • Vitamin C
  • Zinc
  • Cholesterol
  • Poroteyine
  • Calcium
  • Chlore
  • Ibiranga group y’amaraso
  • DNA
  • Magnesium
  • Vitamin B12
  • Phosphore
  • Uric acid
  • Lactic acid
  • Azote
  • N’izindi ntungamubiri

Ibindi byiza by’amasohoro

  • Uretse kuba afasha umugabo kuba yabyara, mu gihe arimo intanga nzima kandi zihagije, ubushakashatsi bwagaragaje ibindi amarira umugore.
  • Afasha mu kurwanya depression, iyi ikaba indwara yo kwiheba no kwigunga.
  • Atuma umugore asinzira neza. Kuko abamo melatonin ukaba umusemburo udufasha kuruhuka no kugira ibitotsi.
  • Ni uruvange rwa vitamini n’imyunyu myinshi. Kuko 15ml zayo usangamo poroteyine nka 200 zitandukanye, vitamini nka B12, C, imyunyu nka Calcium, potassium, magnesium, acide citrique, azote, n’indi myinshi. Ibi byose bigirira umubiri akamaro.
  • Ku bagore bajya babasha kuyamira , byagaragayeko bibagabanyiriza umuvuduko w’ amaraso ukunze gufata abagore batwite (preeclampsie)
  • Gusohora kandi birinda umugabo kurwara kanseri ya porositate.
  • Ubushakashatsi buri gukorwa ubu mu kureba ko hakorwa ibizimya umuriro hifashishijwe DNA yo mu masohoro. Kuko byabonetse ko iyo ahuye n’ubushyuhe bwinshi amera nka ceramic, yitabazwa mu kuzimya umuriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button