Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC)mu mupira w’amaguru, yatangiye imyitozo yitegura shampiyona ihuza abakozi mu bigo bya leta ndetse n’ibyigenga.
Ni shampiyona y’umwaka wa 2023-2024 iteganijwe gutangira tariki ya 21 Nyakanga, Aho abakozi bo mu bigo bya leta ndetse n’ibyigenga bazahatana mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Basketball ndetse na Volleyball mu bagabo n’abagore.
Ikipe y’umupira w’amaguru mu bagabo ya RBC, yatangiye imyitozo kuri uyu munsi tariki 6 Nyakanga 2023, ikaba ari imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose ku kigero cya 99%, ikaba yanitabiriwe kandi n’abamwe mu bayobozi biyi kipe barimo President ndetse na Team Manager banakoranye n’abakinnyi babo imyitozo.
Ni myitozo yayobowe n’abatoza basanzwe batoza iyi kipe barimo umutoza mukuru Hakizimana Patrick (Wembo) ndetse n’umutoza wungirije Ndoli Jean Claude, ikaba ari imyitozo yibanze cyane ku gukangura imibiri y’abakinnyi ndetse n’ibijyanye na technic na tactic z’uburyo abakinnyi bahagarara mu kibuga dore ko hari hashije ukwezi abakinnyi barahawe ikiruhuko.
Nyuma y’imyitozo habayeho umwanya wo kuganira hagati y’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe, Aho Cyubahiro Beatus president w’iyi kipe yabwiye abakinnyi ko ubu batangiye urugamba rukomeye rwo guhatana no kuba bakongera kwisubiza igikombe cya shampiyona begukanye umwaka ushize batsinze ikipe ya RwandAir byanatumye basohokera igihugu mu mikino nyafurika y’abakozi yabereye muri Gambiya, Aho banatahukanye umwanya wa kabiri.
Aho yagize ati” Ubuyobozi bw’ikigo mukorera burabashyigikiye, rero mugomba gukora cyane buri wese agashyiramo imbaraga kuko icyo twifuza nukongera gutwara igikombe nkuko twabikoze umwaka ushize bikazanadufasha kubona itike yo gusohokera igihugu mu mikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville”.
Team Manager w’iyi kipe, Habanabakize Epaphrodithe we yasabye abakinnyi kubahiriza neza gahunda zose z’ikipe ndetse no kurangwa n’ikinyabupfura aho bari hose, Aho yibanze cyane ku bijyanye no kubahiriza amasaha y’imyitozo.
Epa yagize ati” Murabona ko twatangiye imyitozo, icyo mbasaba nuko mugomba kujya mugerera ku kibuga ku gihe kugirango imyitozo itangire kare inasozwe kare abantu basubire mu kazi, ikindi mbasaba n’ukurangwa n’ikinyabupfura ndetse buriwese akubahiriza gahunda zose z’ikipe uko bikwiye”.
Abatoza biyi kipe yaba Hakizimana Patrick(Wembo) ndetse na Ndoli jean Claude, bakaba basabye abakinnyi babo gukoresha imbaraga zose zishoboka ndetse no kurangwa n’urukundo hagati yabo kugirango bazabashe kugera ku ntego bihaye yo kongera kwegukana igikombe cya shampiyona y’abakozi.
Ikipe ya RBC ikaba iherereye mu itsinda A ari naryo rya mbere, Aho iri kumwe n’ikipe ya WASAC, CHUB ndetse n’ikipe ya Minisiteri y’ingabo(MOD), umukino wa mbere muri iri tsinda ukazahuza ikipe ya RBC izaba yakiriwe n’ikipe ya Minisiteri y’ingabo (MOD) tariki ya 21 uku kwezi, naho ikipe ya WASAC ikazaba iri gukina n’ikipe ya CHUB.
Nkuko byatangajwe mu nama yahuje amakipe yose ubwo hakorwaga tombora y’uko amakipe agomba kuzahura, byemejwe ko amakipe 2 ya mbere muri buri cyiciro azasohokera igihugu mu mikino nyafurika y’abakozi iteganijwe kuzabera muri Congo Brazzaville umwaka utaha, nyuma yiyari yabereye mu gihugu cya Gambiya yegukanwe n’igihugu cya Senegal gitsinze u Rwanda rwari ruhagarariwe n’ikipe ya RBC.