Ubuzima

Menya ibiribwa 4 byafasha umubiri wawe guhangana n’impeshyi

Impeshyi cyangwa igihe cy’izuba gihungabanya ubuzima bwa benshi bamwe bakatakwa
n’uburwayi, hari ibiribwa basabwa kwibandaho barinda umubiri wabo guhunga no gutakaza
ubudahangarwa bwawo.

Ibihe by’izuba bisigira benshi icyaka ndetse abanyantege nke bagacika intege bakaba barwara byoroshye, cyangwa gucika intege kwabo bikaganisha ku burwayi bukomeye. Mu Rwanda haba ikirere kidakunze kugora benshi ariko hari ibihugu birimo n’u Buhinde bigira ubushyuhe bwinshi bushobora kurwaza umuntu.

Dore ibiribwa byagufasha guhangana n’igihe cy’impeshyi nk’uko TimesofIndia ibitangaza:

1. Watermelon

Watermelon ni urubuto rugizwe n’amazi menshi ku buryo abagabo babiciyemo umugani bavuga ko ari iz’abagore kubera ko bakenera amavangingo ashimisha abakunzi babo mu buriri. Izi mbuto zikungahaye kuri vitamini A ifite akamaro ko gufasha ubuzima bw’amaso, ibihaha, umutima, gukiura k’umubiri, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi; Vitamini zo mu bwoko bwa B nka B6; Vitamini C
irinda uruhu n’imikorere yarwo.

Izo vitamini zose hiyongeyeho n’amazi atemba muri uru rubuto, birugira rwiza mu gihe cy’impeshyi akarinda umwuma mu mubiri ukunze kurwaza benshi. Oxford Online Pharmacy ivuga ko mu mpeshyiumubirir uba ukeneye vitamini zirimo E, Zink, Biotin, Magnessium, vitamini A, vitamini B, Protein,Vitamini D, Omega 3, Potassium n’izindi.

2. Ibihaza

Amadegede bamwe bita ibihaza, ni bimwe mu biribwa abantu badakunda kurya kubera bamwe bavugako bitabahaza, mu gihe abandi bavuga ko bimeze nk’amazi, naho abandi bakabyanga batarabirya bibwira ko nta mumaro wabyo. Ibihaza bifite vitamini C irinda uruhu kwangirika dore ko benshi mu mpeshyi bahura n’ibibazo by’uruhu rugashishuka, abandi rugakomera, abandi bagakushuka cyangwa bakwisiga amavuta ntabafate. Bikungahaye no kuri vitamini zo mu bwoko bwa B1, B6 , Vitamini A n’izindi. Ni kimwe mu biribwa bifasha umubiri kugira amazi ahagije ku buryo nta mwuma wa hato na hato mu mubiri wa muntu.

3. Indimu

Indimu nubwo zitaryoherera nka bimwe bikurura abantu ariko ni umuti mwiza w’indwara nyinshi, ikaba kimwe mu birinda ubuzima bw’abantu mu gihe cy’impeshyi kubera ibyo zifitemo utapfa kubona mu biribwa cyangwa imbuto zose.

Amakuru avuga ko indimu zifitemo vitamini C irinda uruhu, ariko ikagira akarusho ko kurema imbaraga mu mubiri cyane cyane ikagira akamaro ko gukomeza ahahurira amagufa “Joints”.
Gucika intege k’umuntu gutuma ashobora kubabara no mu ngingo, agacika intege, ariko indimu
ikamufasha guhorana imbaraga muri ibi bihe izuba rica benshi intege.

4. Ibijumba

Ibijumba bifite vitamini zikenewe mu gihe cy’izuba. Hirengagijwe izibonekamo, vitamini zo mu bwoko bwa B ikungahayeho zifasha ubwonko gukora neza ndetse ikongera umubiri imbaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button