Imikino

Myugariro Munezero Fiston yirukanwe mu mwiherero w’ikipe ya Kiyovu Sport

Umukinnyi ukina yugarira izamu mu ikipe ya Kiyovu Sport witwa Munezero Fiston, yamaze kwirukanwa mu mwiherero w’iyi kipe y’urucaca aho isanzwe isanzwe ikorera umwiherero I Runda mu karere ka Kamonyi.

Nkuko amakuru ava imbere mu ikipe ya Kiyovu Sport aremeza ko uyu myugariro wo hagati Munezero Fiston, yamaze gukurwa mu mwiherero w’iyi kipe I Runda nyuma yuko yandikiye umutoza mukuru Etienne Ndayiragije amusaba ko yamuha amahirwe akamukinisha kuko abona abandi bakina ku mwanya umwe ntakintu na kimwe amurusha.

Uyu myugariro wanyuze mu makipe atandukanye, yandikiye Umutoza mukuru wa Kiyovu Sport ubutumwa amubwira ko abatoza ba Kiyovu Sport batamukunda na gato ariyo mpamvu batajyaga bamukinisha kandi abandi bakinnyi bakina ku mwanya umwe abarusha ndetse anasaba uyu mutoza ko yamuha amahirwe macye nawe akabasha kugaragaza icyo ashoboye u kibuga.

Amakuru yaturutse mu ikipe ya Kiyovu Sport, aravuga ko uyu mukinnyi akimara kwandikira Etienne Ndayiragije, uyu mutoza yahise atumira abakinnyi bose maze bakorana inama yihuse maze birangira afashe umwanzuro wo kwirukana mu mwiherero myugariro Munezero Fiston ndetse aboneraho gusaba abakinnyi ba Kiyovu Sport kwirinda kuba bamwandikira bamusaba kubakinisha, aho yababwiye ko uzabikora azafatirwa ibihano birimo no kwirukanwa burundu.

Myugariro Munezero Fiston amaze iminsi mu ikipe ya Kiyovu Sport gusa ntabwo akibona umwanya wo gukina bitewe n’abandi bakinnyi bakina ku mwanya umwe barimo Mbogo Ally, Derrick na Ngandu Omar ndetse kugeza ubu nta mukino n’umwe wa shampiyona yari yakina kuva imikin yatangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button