Ntabwo ukwiriye gukora imibonano mpuzabitsina muri ibi bihe
Imibonano mpuzabitsina y’abashakanye ni igikorwa gikorwa n’abantu babairi babyumvikanye,ibyo bigatuma umuntu atekereza ku gihe cyiza cyo kubonana n’uwo mwashakanye n’igihe mudakwiye guhangara icyo gikorwa ,harindwa ubuzima.
Imibonano mpuzabitsina y’abashakanye iba mu buryo butandukanye ndetse no mu buryo bunogeye buri wese,iyo bose bakundana bakanajya inama.Dore igihe udakwiye gukora imibonano mpuzabitsina:
* Igihe wababajwe n’umwunganizi wawe: Igikorwa cyo kubonana nk’abashakanye, si igikorwa cy’agahinda ahubwo ni igikorwa gikorwa mu rukundo no kuba wumva utekanye bihagije muri wowe kandi wishimiye uwo mubana umunsi ku munsi.
Kubabara bihungabanya intekerezo z’umuntu zimwe mu ngingo zimugize zirimo ubwonko n’umutima ntizikore neza dore ko bihora bivugwa ko kubabara igihe kirekire byangiriza ibyiyumviro by’umuntu.
Intekerezo mbi zikomeza kukuganza igihe hatashatswe inzira yo kuva mu gahinda n’umubabaro ufite,bigatuma utishima cyangwa ngo ushimishe uwo mwashakanye.
Igihe cyose umuntu ababajwe n’uwo bajyanye muri iki gikorwa, ntakwiriye kwirekura ngo bakore imibonano mpuzabitsina, mbere yo kwiyunga no kubohoka ku byabateranije,kuko gukora imibonano nta byishimo hagati yanyu murebana ayingwe, byabangiriza kurushaho nk’uko bitangazwa na Chosing Therapy.
* Igihe cyose urwaye imyanya y’ibanga: Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zikomeza kwiyongera bitewe nuko abantu batazi kumenya igihe bakwiye kubonana nk’abashakanye nyamara kwandura birihuta.
Nubwo wakumva worohewe ariko utarakira neza sibyiza gukora imibonano mpuzabitsina urwaye kuko niyo utakwanduza mugenzi wawe ugenda ukwirakwiza iyo ndwara no mu bindi bice by’umubiri.
Ikindi kintu kibi kiba nuko akenshi uhura n’uburibwe cyane cyane ku barwaye “urinary infection ”cyangwa ukaba wakwinjiza iyindi myanda ivuye hanze yatera ibindi bibazo cyangwa indwara.
* Wasinze : Umuntu wasinze ntabwo aba yikoresha nk’ibisanzwe kuko hari igihe yibagirwa n’ibyo yakoze.
Igihe umuntu yasinze aba akwiye kwitwararika gukora imibonano kuko benshi barimo igitsinagore bibagirwa kwirinda bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ikabateza ibibazo birimo kwandura indwara, gutwara inda zitagejeje igihe n’ibindi.
Buri kintu kiba cyiza iyo gikozwe mu gihe cyacyo. Ni byiza kumenya igihe cya nyacyo cyo kwishimisha binyuze mu mibonano mpuzabitsina.