Udushya

Ntibisanzwe: Kugirango abashe gufata amafoto neza yabanje kwimanika mu igorofa

Ni ibintu bigezweho cyane kwifotoza amafoto mu buryo bwa Selfi, aho umuntu yifotora ubwe ntawundi ubimukoreye, ndetse n’ibintu biharawe cyane muri iyi minsi kuko uwavuga ko bikorwa na benshi ntabwo yaba abeshye, gusa ibyakozwe n’umugore wo mu gihugu cya Australia ntibisanzwe kuko yimanitse mu igorofa kugirango abashe gufata selfi neza.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Australia cyitwa 9news, cyavuze ko uyu mugore yimanitse mu igorofa rya 11 muri Hotel imwe yo muri kiriya gihugu iherereye ahitwa i Mooloolaba (Queensland, Australia) arimo kwifata amafoto azwi nka selfi, aho aya makuru yakomeje gucicikana binyuze mu mashusho yakwirakwiye hirya no hino kw’isi.

Mu mashusho Umunyamakuru w’ikinyamakuru 9news yashyize hanze yagaragaje uyu mugore yifotoza nk’ushaka urupfu ndetse no kudatinya kubura ubuzima. Ibyo uyu mugore yakoze byasakaye mu gihugu maze umuyobozi wa polisi yaho avuga ko uwo mugore ashobora kuryozwa icyaha cyo gushaka kwiyahura.

Src: Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button