Udushya

Ntibisanzwe: Nyuma yo kubengwa umusore yivuruguse mu byondo nk’umwana muto

Si kenshi tujya tubona cg ngo twumve umuntu wabenzwe maze agakora ibikorwa bitangaje cg ibindi runaka, ariko ibyakozwe  n’musore wo muri Nigeriya nyuma yo guterwa indobo ntibisanzwe, aho yigaraguye mu byondo karava abantu bashungereye.

Mu gace ka Imo , mu isoko ryitwa Owerri mu gihugu cya Nigeriya, niho habereye ibi bintu, aho umusore utatangajwe amazina yagerageje gusaba umukobwa ko yazamubera umugore, maze umukobwa ntakuzuzaya ahita abyanga mu ruhame imbere y’abantu benshi bari bashungereye bategereje kureba uko biragenda.

Nkuko amakuru yakomeje kugenda acicikana abivuga, nyuma y’uko uyu musore abwiye uyu mukobwa ko bazabana, umukobwa yatangiye kumubwira nabi cyane ,amutuka bikomeye byaje gutuma umusore kwihangana bimunanira atangira kwivuruguta mu byondo, arira, aboroga cyane abantu benshi cyane barahurura bibaza ibibaye kuri uwo musore.

Muri iki gihe abahungu basigaye bakunda gusaba abakobwa ko bazabana bakabikorera mu ruhame cyane kugirango bemeze abantu, gusa mujye mubanza mushishoze umenye neza niba umukobwa adashobora kubyanga ugasanga urasebye imbere y’imbaga nyamwinshi, bahungu murarye muri menge utazakorerwa nk’ibyo uyu musore yakorewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button