Nyuma yo kuvukana umutwe ucuramye bakavuga ko atazabaho kuri ubu yabaye umuntu ukomeye
Umusore witwa Claudio Vieira de Oliveira ukomoka mu gihugu cya Brazil yatangaje isi cyane nyuma yo kuvukana umutwe ucuramye, abantu bakavuga ko atazabaho gusa kugeza magingo aya yabaye umuntu ukomeye ku buryo abantu batabasha kubyiyumvisha.
Uyu musore akivuka abaganga babwiye Nyina w’uyu musore ko umwana we atazigera abaho kuko uko ameze bitameze neza ndetse nta buzima ashobora kuzagira, ahubwo ari umurambo wigendera akwiye kumureka akazategereza uruzamwica, ndetse banamubwiye ko adakwiye kujya amugaburira kuko n’ubundi yaba ari gukora ubusa kuko ameze nk’uwapfuye.
Nyina w’uyu musore yarabaye cyane gusa arihangana arera umwana we, igihe kigeze umwana atangira amashuri, atangira kwiga ibintu byose nkuko abandi bana bose babyiga, uyu mwana ngo yatangiye kwiyigisha uko bafungura Televisiyo, Radio, gukoresha mudasobwa ndetse n’ibindi byinshi, ibi byaje no kumufasha kwiga neza birangira abonye impamyabumenyi mu bijyanye n’icunga mutungo muri Kaminuza nkuru yo muri Brazil.
Kugeza ubu Claudio Vieira akora muri Banki nk’umucungamari ndetse agakora n’ubushakashatsi, akaba abasha gukoresha mudasabwa neza akoresheje umunwa ndetse akanandika akoresheje umunwa mu bintu byose ndetse kugirango atembere akaba afite inkweto zihariye zimufasha gutembera umjyi wose ntakibazo.