Ubuzima

Ibi n’ibimwe mu bishobora kukwereka ko amaraso yawe adatembera neza mu mubiri

Amaraso iyo atembera neza bifasha umubiri cyane kuko bituma ibice byose bigeramo umwuka mwiza wa oxygen, ibitunga umubiri ndetse n’abasirikare bashinzwe kurinda umubiri. Iyo amaraso adatembera neza uko bikwiye haba hari ikibazo, ndetse bishobora gutera uburwayi bukomeye ufite iki kibazo.

Mu gihe amaraso atembera nabi hari ibimenyetso ubona, nuramuka ubonye bimwe muri ibi bimenyetso, ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga, akamenya neza ikibazo ufite.

1. Kugira ibibazo mu gifu

Iyo amaraso adatembera neza bishobora gutuma igifu kidashobora kwinjiza intungamubiri zivuye mu biryo. Iyo nta maraso ahagije agera ku gifu, ibiryo uriye bishobora kunyura mu gifu bitayunguruwe neza, bityo igogorwa ntirikorwe uko bikwiye. Ibi bishobora gutuma ugira iseseme, amara akora nabi n’ibindi bibazo bishobora kwibasira igifu, ukabyitiranya n’indwara y’igifu.

2. Kuzana ibinya mu maguru yawe

Ibinya mu maguru bishobora kubaho, iyo amaraso atagera neza muri ibyo bice. Gusa, iyo ubona ibinya bitangiye kuba byinshi, ukabona bikunda kuza cyane, iki ni ikimenyetso cy’uko hari ikibazo gikomeye mu buryo amaraso atembera mu mubiri.

3. Kubura appetit

Nubwo kubura ubushake bwo kurya bigoye kuba wamenya ko biterwa n’amaraso adatembera neza mu mubiri, ariko nacyo ni ikindi kimenyetso. Iyo amaraso atagera neza uko bikwiye mu rwungano ngogozi, igifu gitangira gukora gahoro. Ibi bizatuma wumva udashonje, mu kutarya uko bikwiye imikorere y’umubiri nayo iba ihagendera.

4. Kuzana utubara tw’umukara munsi y’amaso

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma munsi y’amaso hirabura cg hakanyarara, amaraso atembera nabi niyo mpamvu ya mbere ibitera cyane. Kumenya neza niba ari ikibazo cy’amaraso atembera nabi; ushobora kwegura n’intoki ako gace, iyo ubonye nyuma yo gukuraho intoki akanya gato hadasa umukara nk’ibisanzwe, nyuma y’amasegonda macye hagatangira kwirabura, iki kiba iri ikibazo cy’amaraso atembera nabi.

5. Gukunda kunanirwa

Iyo amaraso atagenda neza, bivuze ko n’umwuka, vitamines n’imyunyungugu bigera nabi cg ntibigere mu bice bitandukanye by’umubiri. Iyo umubiri ubuze ibiwutunga, utangira gushaka uburyo ugabanya imbaraga ukoresha kugira ngo ubashe kubaho. Ibi nibyo bishobora gutera guhora wumva unaniwe, no gukora utuntu duto ukumva turakunaniza.

6. Gukunda gukonja intoki n’ibirenge

Iyo amaraso atembera nabi mu mubiri, ibice bya mbere bigira ibibazo ni ku mpera (nk’amano n’intoki). Amaraso atwara ubushyuhe abujyana ku mpera z’umubiri, iyo amaraso agenda gahoro cg nabi bizatuma ubushyuhe butagera neza muri ibyo bice, bityo ubukonje bwibasire ibyo bice.

7. Ibara ry’uruhu rirahinduka

Iyo mu kiganza cg mu birenge hatagera umwuka uhagije, utangira kubona ibara ryaho rihinduka, rigenda riba nka mauve/purple cg ubururu. Ibi bizakwereka ko amaraso adatembera neza muri ibyo bice.

8. Ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buragabanuka

Iyo amaraso atembera nabi ashobora no gutera ibibazo mu rwungano rw’imyororokere. Yaba mu bagabo cg abagore imyanya myibarukiro ikenera amaraso menshi kugira ngo ikore neza, iyo itabashije kuyabona byinshi birangirika muri ibyo bice. Ku bagore; amaraso atembera nabi ashobora gutera kugira ukwezi kw’imihango guhindagurika cyane cg ibibazo by’uburumbuke mu gihe ku bagabo bigaragarira, ku gucika intege mu gihe cy’imibonano, ukaba utanashyukwa. Icyo kandi bahuriraho nuko ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanuka kuko amaraso aba atagera uko bikwiye muri ibyo bice.

9. Gutangira kwibagirwa ibintu bimwe na bimwe

Ubwonko buri mu bice by’umubiri bikenera cyane amaraso menshi kugira ngo bukore neza. Iyo amaraso adatembera neza, ngo agere mu bwonko, ubushobozi bw’ubwonko mu gukora no kwibuka ibintu buragabanuka. Niba utangiye kugira ikibazo cyo kumva utagitekereza neza cg utibuka ibintu nkuko byagendaga mbere, iki gishobora kuba ikimenyetso cy’uko amaraso atembere nabi mu mubiri

10.Kugabanuka k’ubudahangarwa bw’ingufu

Urwungano rw’amaraso nirwo rushinzwe kubungabunga ubudahangarwa bw’umubiri. Iyo amaraso yawe atembera nabi, bivuze ko intungamubiri zitandukanye nka vitamines n’imyunyungugu ndetse n’abasirikare bashinzwe kurinda umubiri baba batagera uko bikwiye mu bice by’umubiri, ugereranyije n’amaraso atambera neza. Ibi kandi byiyogeraho ko urwungano ngogozi ruba rukora nabi, bityo ntirubashe kwinjiza intungamubiri umubiri wacu ukenera ngo ubashe gukora abasirikare.

Ibi byose tumaze kubona haruguru ni bimwe mu bizakwereka ko amaraso yawe ashobora kuba atembera nabi mu mubiri wawe, nuramuka ubonye bimwe muri ibi bimenyetso, ndakugira inama yo guhita ujya kureba muganga ukamubwira ikibazo ufite akaba yagufasha kugicyemura akagufasha kumenya neza ikintu gituma amaraso yawe atembera mu buryo bubi mu mubiri wawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button