Ubuzima

Paris Saint Germain yambaye Visit Rwanda bwambere ku myambaro yabo y’imyitozo

Neymar, Mbappe nabagenzi babo muri gahunda yo kuzaza mu Rwanda

Nyuma y’amasaha atarenze cuminimwe u Rwanda rugiranye amasezerano nikipe y’umupira w’amaguru yo mumugi wa Paris mugihugu cy’Ubufaransa Paris Saint Germain (PSG) muri gahunda yo kwamamaze gahunda yo gukangurira amahanga gusura u Rwanda Visit Rwanda mundimi z’amahanga. Iyikipe ya Paris Saint Germain muri irijoro nibwo yatangiye kwambara kumyenda abakinnyi bayo bakorana imyitozo handitseho Visit Rwanda ndetse no kuri bose babireba (Screen) babamarizaho muri sitade ya PSG batangiye kubinyuzaho ubwo PSG yakinaga na Nante hari mumukino wa shampiyona y’ Abafaransa.

Ubwo PSG yamurikaga ubufatanye mukwamamaza gahunda ya Visit Rwanda

Ibaye ikipe ya kabiri u Rwanda rubifashijwemo nikigo cy’igihugu  gishinzwe iterambere n’ubukerarugendo RDB bagiranye namakipe yo kumugabane w’iburayi nyuma ya Arsenal yo mu bwongereza.

Arsenal ubwo yamurikaga ubufatanye na Visit Rwanda

Mubyo bagiranyeho amasezerano harimo no kuzana ibihangange bikinira iyikipe ya Paris Saint Germain birimo Neymar, Kyllian Mbappe, Angel Di Maria nabandi.

Arsenal nayo yohereje David Ruis mu Rwanda muri gahunda yo gusura u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button