Imyidagaduro

Alyn Sano yakoze indirimbo irimo ubutumwa bukora benshi k’umutima ..yumve hano

Umuhanzikazi Alyn Sano umaze kwigarurira imitima y’abatari bake kubera ijwi,imiririmbire ndetse n’ubuhanga bugaragara mu bihangano bye birimo nka For us,rwiyoborere n’izindi zakunzwe kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise “NONE”.

ALYN SANO waherukaga gushyira indirimbo hanze

Alyn Sano ashyize hanze iyi  ndirimbo nyuma y’ukwezi kumwe gusa asohoye iyitwa For us nayo yari imaze kwigarurira abatari bake cyane cyane abakundana..”None”indirimbo nshya ya Alyn Sano ikubiyemo ubutumwa buzahura umubano hagati y’umuntu n’undi  cyane ko avugamo gukora neza uyu munsi kuko ngo ejo ushobora kuba utagihari.

Alyn Sano n’umwe mu bahanzikazi bakizamuka gusa batanga ikizere by’umwihariko mu gukora ibihangano bihuza abakundana. ..iyi ndirimbo nshya yasohotse kuburyo bw’amajwi n’amashusho byose byatunganijwe n’uwitwa Papa Emile.

Umunyamakuru wa www.rwandamag .rw yifuje kubaza Alyn Sano icyamuteye gukora iyi ndirimbo maze amusubiza ko mbere na mbere iyi ari impano yageneye abakunzi be kandi ko bakomeje kuyishimira cyane.

Indirimbo nshya ye yamaze kujya hanze

Alyn Sano ntiyifuje kugira icyo avuga kuri Rugamba Yverry wasubiyemo Indirimbo ye Rwiyoborere, kuri ubu iyi ndirimbo nshya ya Alyn Sano ushobora kuyisanga kuri YouTube ye , tubibutse ko Alyn Sano ari umwe mu bahanzi bazataramira imbaga izitabira igitaramo cyo kumurika ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imyidagaduro.

Alyn Sano witeguye gutaramira abanyarwanda

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button