Imikino

Police Fc ikomeje kwiyubaka cyane yamaze gusinyisha Myugariro Usengimana Faustin

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police Fc binyuze mu munyamabanga mukuru w’iyi kipe CIP Karangwa Maurice, bamaze gutangazako basinyishije Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Faustin Usengimana, wakiniraga ikipe ya Buildcon yo mu gihugu cya Zambia.

Usengimana Faustin byavugwaga ko yifuzwaga cyane n’ikipe ya Rayon sport yahoze akinira,byarangiye ayiteye umugongo maze asinyira ikipe y’abashinzwe umutekano ariyo Police Fc amasezerano y’imyaka 2 akinira iyi kipe, ibi bikaba byemejwe n’umunyamabanga mukuru w’iyi kipe ya Police Fc, CIP Karangwa Mourice.

uyu musore akaba aje asanga abandi bakinnyi iyi kipe yari yaraguze barimo, Iradukunda Eric bakunze kwita Radu bakuye muri Rayon Sport, Ntwari Evode bakuye muri Mukura victory sport, Umunyezamu Rihungu wavuye muri Bugesera ndetse n’abandi. iyi kipe kandi ikaba yaratandukanye n’abakinnyi barimo Celestin na Mpozembizi berekeje muri Sunlise ndetse na Songa isae waguzwe n’ikipe ya Etencelles.

Usengimana Faustin kandi yanakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu byiciro byose yaba ikipe y’igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cy’Isi muri Mexique, ikipe y’igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 na 23 ndetse n’Ikipe y’Igihugu Nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button