Real Madrid yagabanije igiciro cya James Rodriguez ku ikipe yose yaba imwifuza
Ikipe ya Real Madrid yamaze gukubita hasi igiciro ku musore wayo James Rodriguez, aho yakigejeje kuri miliyoni 20 z’amapawundi ku ikipe yose yaba yifuza kumugura, hari amakipe menshi yifuza uyu musore utaha izamu anyuze ku mpande, harimo amakipe yo mu gihugu cy’ubwongereza ndetse n’ubutaliyani, gusa amakipe akaba yagendaga biguru ntege mu kuba yamugura, bitewe n’uko uyu musore yarari ku giciro cyiri hejuru cyane, kandi imikinire ye isa niyasubiye inyuma cyane.
Uyu Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Colombia utakibona umwanya uhagije wo gukina mu ikipe ya Real Madrid, kuva umutoza Zinedine Zidane yahagera ntiyigeze amushyira mu mibare ye, ibi byatumye atizwa mu ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’ubudage mu gihe cy’imyaka ibiri, gusa ubu akaba yaragarutse i Santiago Bernabeu, ariko n’ubundi umwanya wo gukina ukaba warabuze bitewe n’abandi bakinnyi bakomeye bahari,ibi byatumye iyi ikipe ya Real Madrid imushyira ku isoko.
James Rodriguez wageze mu ikipe ya Real Madrid mu mwaka 2014, avuye mu ikipe ya Monaco yo mu Bufaransa, aho yatanzweho amafaranga agera kuri miliyoni 63 z’amayero, byatumye aba umunya Colombia wa mbere uciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi. Ni nyuma yo kwigaragaza bikomeye mu mikino y’igikombe cy’isi cyaberaga mu gihugu cya Brazil mu mwaka wa 2014 aho yari kumwe n’ikipe ye ya Colombia, igikombe cy’isi cyaje kwegukanwa n’ikipe y’igihugu y’ubudage.