Rutahizamu Erling Braut Haaland yongeye kunyeganyeza inshundura nyuma y’imikino myinshi adatsinda
Rutahizamu Erling Braut Haaland w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Norvege usanzwe akinira ikipe ya Borussia Dortumund yo mu gihugu cy’Ubudage, yongeye kubona inshundura nyuma y’igihe kinini yari amaze adatsinda.
Uyu mukinnyi Erling Braut Haaland wari umaze imikino irenga irindwi atazi uko gutsinda igitego bimera, yongeye kunyeganyeza inshundura ku munsi w’ejo tariki ya 18 Mata 2021 ubwo ikipe ye ya Borussia Dortumund yanyagiraga ikipe ya Werder Bremen ibitego 4-1, ni umukino uyu musore yaje gutsindamo ibitego 2 harimo n’igitego yatsinze kuri Penaliti ku munota wa 34 w’umukino.
Erling Haaland n’umusore ukiri muto ku myaka 20 y’amavuko, ni umukinnyi ukomeje gutungura abantu batari bacye kuri uyu mubumbe dutuyeho bitewe n’uburyo ari umuhanga cyane imbere y’izamu ndetse bamwe bakaba bamwita “Terminator” bitewe n’uko aba ameze mu kibuga, kuko ni umusore wujuje ibyangombwa byose byo kuba rutahizamu ndetse abantu ntibatinya kuvuga ko ari umwe mu bakinnyi bazaba bayoboye Ruhago mu myaka iri imbere.
Kugeza ubu Erling Haaland amaze gutsindira ikipe ya Borussia Dortumund ibitego 36 mu mikino 39 amaze kuyikinira kuva yayigeramo umwaka ushize wa 2020, ibi bikaba bikomeje gutuma uyu musore ukiri muto yifuzwa n’amakipe akomeye cyane kw’isi harimo ikipe ya Barcelona, Real Madrid, Manchester City, Manchester United, Chelsea ndetse n’ikipe ya PSG yamaze kwinjira mu rugamba.