Ubuzima

Sobanukirwa aspirin umuti ukoreshwa mu kugabanya uburibwe no kubyimbura

Aspirin ni umuti uri mu itsinda ry’imiti izwi nka NSAID (Non-steroidal Anti-Inflamatory Drugs) ikaba ari imiti ikoreshwa mu kuzimya umuriro, kuvura uburibwe no kubyimbura idakoze mu misemburo, gusa si byo byonyine aspirin ikora.

Ubusanzwe izina ry’uyu muti ni Acetyl Salicylic Acid (ASA), gusa nkuko twigeze kubivugaho mu nkuru yerekanaga itandukaniro hagati ya generics na brands uruganda rukoze umuti ruba rugomba kuwita izina rushatse cyangwa se uwawuvumbuye akawita izina ashaka, niyo mpamvu iri zina rya Aspirin ari iryaturutse mu ruganda rwa Bayer rwo mu Budage.

Aspirin ukaba ari wo muti uvura ububabare ukabyimbura wakozwe bwa mbere dore ko hashize imyaka isaga 100 ukoreshwa kandi ku isi yose uri mu miti ikoreshwa cyane

Iboneka ari ibinini bya 75mg, 100mg, 300mg na 500mg gusa uruganda rushobora no gukora ibinini bifite izindi ngano nka 1000mg, 325mg, 120mg n’izindi. Iboneka kandi ari ibinini bishyirwa mu mazi bikabira.

Aspirin ivura iki?

Nkuko dutangira twabivuze, ni umuti uvura uburibwe, ikabyimbura ikanazimya umuriro. Nyamara si ibyo gusa ikora, reka turebe muri rusange ibyo ivura:

  • Uburibwe buto n’uburinganiye
  • Kuribwa mu ngingo no mu mitsi
  • Kubyimbirwa cyane cyane mu ngingo
  • Kugira umuriro mwinshi
  • Kwipfundika kw’amaraso
  • Indwara zimwe na zimwe zifata umutima (aha hakoreshwa 75mg cyangwa 100mg), aho umurwayi aba agomba kubifata buri munsi

Uko umuti unyobwa

Uretse mu gihe muganga abona ko agomba kuguhindurira, ubusanzwe inyobwa ari ikinini kimwe cya 500mg ku bantu bakuru buri masaha 4 kugeza kuri 6, cyangwa ibinini 2 bya 500mg buri masaha 8 bitewe n’uburemere bw’indwara.

Gusa ku munsi ntiwemerewe kurenza garama 4 z’umuti ni ukuvuga ibinini 8 bya 500mg. Icyakora ushobora no gukoresha ibinini 2 bya 300mg (ubwo ukaba unyoye 600mg) ukabinywa buri masaha 6 cyangwa 8.

Naho ku burwayi bunyuranye bw’umutima ni 100mg cyangwa 75mg ikinini kimwe buri munsi ku isaha idahinduka. Aha muganga niwe ugena ingano ugomba kunywa

Ni bande batemerewe uyu muti

Aspirin ni umuti ushobora gutera ibibazo binyuranye ku bantu bamwe na bamwe niyo mpamvu niba uri muri abo tugiye kuvuga hepfo utemerewe kuyikoresha:

  • Iyo urwaye ibisebe mu gifu
  • Abantu bafite ikibazo cyo kuva ntibakame kimwe n’abarwaye hemophilia
  • Mu gihe bagira ubwivumbure kuri aspirin
  • Abantu bagira ubwivumbure ku yindi miti yo mu cyiciro cya NSAIDs nka Ibuprofen na Diclofenac
  • Abana bari munsi y’imyaka byibuze 16 kuko bishobora gutera ikibazo cya Reye’s syndrom, niba ariwo bagomba gufata basabwa gukurikiranwa na muganga

Aba bakurikira bemerewe gukoresha aspirin ari uko gusa muganga yabyemeye:

  • Abarwayi ba asima
  • Iyo ufite umuvuduko udasanzwe w’amaraso ariko nta miti yawo ufata
  • Abafite ikibazo cy’impyiko
  • Mu gihe hari ikibazo cy’umwijima
  • Umuntu wese uteganya kubagwa
  • Abagore batwite n’abonsa bemerewe gufata dose ntoya mu gihe muganga abyemeye

Ni iyihe miti itemerewe kuvangwa na aspirin

Nubwo kuvanga imiti hari igihe biba byemewe kugirango byongere imbaraga cyangwa se uri kuvura indwara runaka ukifashisha imiti irenze umwe, nyamara hari imiti burya itemerewe kujyana na aspirin, tugiye kureba imwe muri yo ikunze gukoreshwa cyane

  1. Ibuprofen, diclofenac, indomethacine, naproxen kuko kuyivanga byongera ibyago byo kugira ibisebe mu gifu
  2. Methotrexate ikoreshwa mu kuvura kanseri n’izindi ndwara zifata ubwirinzi bw’umubiri. Kuyivanga na aspirin bituma umubiri utabasha gusohora methotrexate bityo uko iba nyinshi mu mubiri igahinduka uburozi bubi.
  3. Imiti ivura depression yo mu itsinda rya SSRI nka citalopram, paroxetine, sertraline na fluoxetine. Kuyivanga na aspirin byongera ibyago byo.
  4. Warfarin ni umuti ubuza amaraso kuvura. Kuwuvanga na aspirin byakongera ingufu zawo zo kubuza amaraso kuvura nuko ahubwo ugasanga umurwayi ari kuvirirana cyane. Mu gihe muganga abona ko ari ngombwa ko ufata iyi miti yombi azagabanya igipimo cya buri umwe                        Ingaruka mbi uyu muti wateza 

    Akenshi nyuma yo kunywa aspirin ushobora kugira izi ngaruka;

    • Kumva uburyaryate no kuribwa mu gifu n’umuhogo
    • Kutabasha kugogora neza ibyo kurya
    • Isesemi no kuruka

    Ibi na byo bishobora kubaho gusa ni gacye cyane;

    • Niba urwara asima uhita uremba
    • Kubyimba inda
    • Ibisebe mu gifu

    Ibi bikubayeho usabwa guhita uhagarika umuti ugasubira kwa muganga ugasaba ko baguhindurira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button