sobanukirwa impamvu ukunda kurota uwo mukundana aguca inyuma
Kurota uwo mwashakanye cyangwa uwo wihebeye aguca inyuma cyangwa arayamanye
n’undi muntu ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ibintu bihambaye mu mubano wanyu ukwiye
kwitondera.
Kurota urukundo rw’ubuzima bwawe ruguca inyuma cyangwa ukabona abandi batari wowe bamwifunze, ni ikimenyetso mpuruza ko hari ibintu bishobora kuba ku rukundo rwanyu bitari byiza, cyangwa ukaba uri mu minsi ya nyuma yo kubana nawe akaguta.
Nk’uko bigarukwaho, kurota umugabo wawe, umugore wawe cyangwa umukunzi wawe aguca inyuma bigaragaza ubwoba bwo gutabwa n’uwo ukunda cyangwa kuba uhorana intekerezo zibaza uko uzasigara umeze nyuma y’uko yikundiye abandi. Gusa izi ntekerezo ntizipfa kwizana bishobora guterwa n’imyitwarire mibi y’uwo mukundana cyangwa kuba urwo yagukundaga rwaragabanyutse.
Izi nzozi kandi zisobanura kudatekana kwa bamwe bigeze gutabwa mu rukundo, bikabatera kudatekana no mu zindi bagiyemo, cyangwa kuba mu bwana waratawe n’umubyeyi bigatuma utinya ko nawe byazaba mu rushako rwawe.
Nk’uko bitangazwa, inzozi ni ikintu kidakunze kwizana gusa akenshi, ahubwo zimwe mu ntekerezo zigutinda mu bwonko, hari igihe zigaruka mu mutwe igihe usinziriye bigasa nka filime ureba, witegereza bya bindi wiriwemo cyangwa uhoramo.
Kurota uwo mukundana aguca inyuma bishobora no kuba ufite inshuti yitwara mu buryo budatanga umutekano, cyane cyane igihe ageze mu bantu, yaba ari nk’umusore ugasanga ayagara mu bakobwa bose abonye, cyangwa umukobwa yagera mu basore akitwara mu buryo buhangayikisha umusore.
Mu mwaka wa 2011 hakozwe ubushakashatsi bwagaragaje ko abakunze kugira izi nzozi batinya byo gupfa kuba batabwa cyangwa bakaba bari mu rukundo rutabahagije ariko bo barakunze by’ukuri no kuruvamo bikabananira.
Ibi kandi bishobora guterwa n’ihungabana ryatewe n’ibyabaye ahashize bigasiga ubwoba mu mutima w’umuntu, akifuza kwitabwaho mu buryo budasanzwe ariko ntabone ayo mahirwe.
Gusa bisobanurwa ko izi nzozi zishobora kwizana nta kibi utekereza ku mukunzi wawe, bigatungurana wenda kubera stress ya buri munsi, cyangwa umukumbuye nko ku bantu batabana cyangwa bakundana bategeranye.
Igihe izi nzozi zikunze kuba kenshi ni byiza kwibuka ibi bintu bikurikira: Kuganiriza umukunzi wawe, kuganiriza muganga, cyangwa gusaba umukunzi wawe akagukunda mu buryo buguturisha.
Uwitwa Adam yatangaje agira ati “Kurota baguca inyuma ni ikimenyetso cy’uko utiyizeye cyangwa ukumva udahagije umukunzi wawe bitewe nuko umubona bikakuvanga mu ntekerezo”
Inkuru dukesha iki kinyamakuru ivuga ko ibintu bibiri by’ingenzi watekereza igihe izi nzozi zikubaye
karande, aribyo kugenzura umubano wanyu n’uburyo mukundanye no kwirinda gutinda ku bihe bibiby’ahashize biganisha kuri iyi ngingo.