AmakuruJOBS
Trending

Itangazo rihamagarira gupiganira isoko ryo kugurira imiryango y’abana 138 ihene z’amashashi; inkoko 90 harimo inkokokazi 60 z’ inkoko kazi n’isake 30

ITANGAZO

ITORERO ANGLICAN RY’U RWANDA

E A R DIOCESE KIBUNGO

PAROISSE GATORE

RW0631 EAR GATORE

ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO

Itorero rya EAR Paruwasi ya Gatore rifite Umushinga RW0631 irahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ryo kugurira imiryango y’abana 138 ihene z’amashashi; inkoko 90 harimo inkokokazi 60 z’ inkoko kazi n’isake 30 .

Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuba yujuje ibi bikurikira :

  • Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa EAR Paruwasi Gatore isaba isoko.
  • Kuba afite Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe n’igiciro mbumbe cya byose.
  • Kuba afite inimero y’ umusoreshwa (TIN Number)
  • Kuba afite icyemezo cy’ ubucuruzi/Registre de Commerce.
  • Kuba nta deni afitiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’ amahoro (Rwanda revenues authority)
  • Kuba nta deni afitiye ikigo cy’ubwiteganirize bw’ abakozi mu Rwanda (RSSB).
  • Kuba asanzwe akora iyo mirimo neza afite ibyemezo nibura bitatu by’aho yakoze biriho umukono wa Notaire byaba ari akarushyo.
  • Kuba afite icyemezo cya Bank kigaragaza ko afite ubushobozi bwo gukora iryo soko.
  • Kuba azishyurwa kuri OP izigamiwe muri Banki ya Kigali nyuma yo kurangiza imirimo.
  • Kuba afite imashini yo gusohora Billing Receipt yemewe n’ikigo cya RRA.
  • Photocopy y’Irangamuntu ya nyiri company.

Kubabyifuza kandi babishaka bashobora kuza kugura igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’umushinga RW0631 EAR GATORE amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 frws) adasubizwa, agashyirwa kuri konti N°100007261041 ya EAR GATORE RW631 iri muri (BK) ishami rya Kirehe.Ibyangombwa bipiganira isoko, bizoherezwa kuri emails :rw631eargatore@gmail.com agatanga kopi yayo kuri iy email ikurikirai:eniyonzima@rw.ci.org guhera taliki 02/02/2025 kugeza taliki 15/02/2025 saa yine za mugitondo (10h00) kandi zifungurirwe mu ruhame saa tanu (11h00) kuri iyo taliki ya 15/02/2025 ku biro by’umushinga. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone:0788552884/0785448161

 Bikorewe i Gatore, kuwa 31/01/2025

REV.SEBARERA Augustin.

Umuyobozi wa EAR Paruwasi Gatore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button