Thiago Alcantara yamaze kuba umukinnyi mushya w’ikipe ya liverpool
Umukinnyi wo hagati mu kibuga Thiago Alcantara ukomoka mu gihugu cya Brazil, ariko akaba akinira ikipe y’igihugu ya Espagne, yamaze gusinyira ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza.
Uyu mukinnyi wari usanzwe akinira ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’Ubudage, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ine mu ikipe ya Liverpool, aho yatanzweho miliyoni 20 z’amayero kongeraho miliyoni eshanu bitewe nuko uyu mukinnyi azitwara muri iyi kipe yo mu mujyi wa Liverpool.
Nyuma yo kugera muri Liverpool, Thiago Alcantara yavuze ko yishimye chane kuba ageze muri iyi kipe.
Aho yagize ati”ndatekereza ibintu ari byiza cyane, Nari ntegereje ibi bihe igihe kinini cyane kandi ndishimye cyane kuba ndihano, ndetse n’umuryango wanjye wabyishimiye chane”.
Yakomeje agira ati” Uko imyaka igenda, niko umuntu ahora agerageza gutsinda, kandi iyo utsinze wifuza gutsinda kurushaho, rero iyi kipe izamfasha kugera ku ntago zanjye ndetse nzafatanya nayo kwegukana ibikombe byose bishoboka kuri uyu mubumbe dutuye.
Uyu mukinnyi wanyuze mu ikipe ya Barcelona mbere y’uko yerekeza muri Bayern Munich, yafashije ikipe ya Bayern Munich kwegukana igikombe cya UEFA champions league uyu mwaka batsinze ikipe ya Paris saint Germain ku mukino wa nyuma, akaba yahise anahabwa nimero 6 azajya yambara muri Liverpool.