Udushya

Umugabo n’abana be batatu bakatiwe gufungwa burundu bazira gukubita umuturanyi wabo

Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Eldoret, hakomeje kuvugwa inkuru y’umugabo hamwe n’abana be batatu bakatiwe gufungwa igifungo cya burundu bazira gukubita umuturanyi wabo wabitaga abarozi.

Nkuko ibinyamakuru mu gihugu cya Kenya byakomeje kugenda bibitangaza, abafunzwe ni umugabo n’abana be b’abahungu babiri ndetse n’umukobwa umwe, bakaba barajyanywe gufungwa nyuma yo gusangwa bakubita umuturanyi wabo bamuziza ko yabise abarozi kandi mu byukuri ngo atari abarozi nkuko babyivugira.

Imvo n’imvano yo kwadukira uriya muturanyi wabo bakamukubita ngo yaturutse ku magambo yababwiye yo kubita abarozi, aho yababwiraga ko uyu mugabo yaroze umugore we kugirango atazongera kugenda, bitewe nuko umugore wuyu mugabo yarwaye indwara yatumye amaguru ye yombi atongera gukora, ubwo bakubitaga uriya muturanyi wabo nibwo haje inzego zishinzwe umutekano zihita zibata muri yombi ndetse binarangira bakatiwe gufungwa burundu.

Uyu mugore wuyu mugabo ngo yararwaye araremba cyane ndetse uyu muryango ugorwa cyane no kumuvuza ngo abashe kuba yakira, dore ko ngo bamuvuje ahantu hatandukanye ariko gukira biranga ndetse birangira abwiwe ko amaguru ye atazongera gukora nkuko yakoraga, none bamwe mu baturanyi baturanye nuyu muryango mu gace ka Eldoret batangiye kuvuga ko uriya mugabo yirogeye umugore we kugirango atazongera kugenda.

Aya magambo yari asigaye avugwa n’abaturanyi buyu muryango, ngo niyo yatumye kwihangana bibananira birangira bakubise umwe mu baturanyi wabwiraga uriya mugabo ko ari umurozi wirogeye umugore we nkuko uriya mugabo yabitangarije televisiyo yitwa Inooro Tv yari yabasuye muri gereza aho bafungiye we n’abahungu be babiri naho umukobwa akaba yarajyanwe muri gereza y’abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button