Umugabo yasenye inzu ye y’akataraboneka nyuma yo kubengwa n’umukobwa bakundanaga
Mu gihugu cya Afrika y’Epfo haravugwa inkuru y’umugabo usanzwe ari umushoramari muri kiriya gihugu, wasenye inzu ye yari amaze iminsi yujuje nyuma y’uko umukobwa bari bamaze iminsi bakundana amubwiyeko atakimukanda.
Uyu mugabo w’umushoramari yari amaze igihe ari mu rukundo n’umukobwa ndetse aba bombi bari baremeranije kuzabana nk’umugore n’umugabo mu minsi yari igiye kuza.
Nyuma yo kwemeranya ko bazabana akaramata nk’abantu basanzwe bakundana, uriya mukobwa yahise abwira uriya mugabo w’umushoramari ko hari ikibanza afite ndetse amusaba ko yashaka amafaranga maze bakubakamo inzu bazabamo mu gihe bazaba bamaze kubana.
Uriya mukobwa akimara kuvuga biriya, umugabo yabyumvise vuba maze ahita ashaka amafaranga agera kuri miliyoni zisaga 64 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga amafaranga angana ni 65,000 by’amadorali, maze ahita atangira kuyubakisha inzu y’akataraboneka mu gace i Ka Magugu.
Ubwo inzu yari imaze kuzura umukobwa yabwiye umusore ko yamukoreye ibintu byinshi cyane kandi byiza , ahita amubwira ko afite undi muntu asigaye akunda ndetse amusaba ko umubano wabo wahagarara buri wese agatangira urugendo wenyine.
Umugabo akimara kumva ko uriya mukobwa asigaye yifitiye undi muntu bakundana, yahise asagwa n’umujinya w’umuranduranzuzi maze atumizaho imashini isanzwe ikora imihanda ndetse n’abakozi benshi , niko guhita berekeza aho uriya mugabo yubatse inzu maze barayihirika bayishyira hasi.