Udushya

Umugore yibagishije amabere inshuro zirenga eshatu kugirango abe umunyamideli

Mu gihugu cy’Ubwongereza haravugwa umugore witwa Parker Leia ufite imyaka 25, usanzwe atuye mu majyepfo yicyo gihugu ,wibagishije inshuro zirenga eshatu kugirango babashe kwinjira mu bamurika imideli.

Leia Parker nyuma kwibagisha , yahise aba umugore wa mbere ufite amabere manini mu gihugu cy’Ubwongereza kurusha abandi bose, ndetse akaba yarahise anagirwa umunyamideli ukomeye cyane muri kiriya gihugu.

Uyu mugore bitewe n’ingano y’amabere ye, asigaye yinjiza amafaranga menshi cyane ndetse akaba adatinya kuvugako uburyo amabere ye angana ari ibintu bimutunze cyane kuko ngo bimuhesha amafaranga menshi kandi ko mbere atarajya kubagisha amabere ye atajyaga abona amafaranga nkayo abona ubungubu.

Uyu mugore yavuze ko kwibagisha amabere byamutwaye amafaranga menshi cyane gusa kuri ubu akaba yaramaze kuyagaruza yose ndetse bikaba byaranatumye amenyekana cyane nk’umugore ufite amabere manini kurusha abandi mu gihugu cy’Ubwongereza.

Gusa uyu mugore yatangaje ko nubwo yibagishije aya mabere ye , bisigaye bituma adatwara imodoka kuko amubamgamira cyane ndetse no kwiruka kuri we ngo n’ikibazo kuko bituma ababara umugongo ndetse n’intugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button