Umunyeshuri yateye ivi asaba umwarimu we ko yamubera umukunzi
Mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos, haravugawa inkuru itangaje cyane y’Umuhungu w’umunyeshuri wapfukamye hasi agatera ivi agasaba umwarimu we ko bakundana, ngo kuko uyu mwana w’umuhungu yari yarakunze uyu Mwarimukazi mu buryo bukomeye cyane.
Ibi bintu bikaba byarabereye mu kigo kitwa Vetland Grammar School Agege Lagos giherereye mu mujyi wa Lagos hariya mu gihugu cya Nigeria, aho uyu mwana w’umuhungu usanzwe wiga mu mwaka wa gatatu mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yasabaga umwarimu usanzwe umwigisha isomo ry’icyongereza ko yamubera umukunzi.
Uyu mwana w’umuhungu yabanje kwandikira uyu mwarimukazi urupapuro amubwira ko amukunda, ibyo akaba ayarabikoze ubwo barimo bakora isuzumabumenyi ry’icyongereza mu ishuri. Yandikiye uyu mwarimukazi urupapuro rurimo amagambo meza y’urukundo arushyira hagati y’impapuro yakoreyeho isuzumabumenyi.
Mwarimu yasomye urwo rupapuro yandikiwe n’umunyeshuri wamukunze bihebuje kubera ubwiza bwe arangije, arangije aza gusaba uyu munyeshuri wamukunze gusoma iyo baruwa yamwandikiye akabwira abanyeshuri ibikubiyemo. Nibwo Uyu munyeshuri yahise azamura impeta atera ivi asaba uyu mwarimu we urukundo.
Nkuko amashusho ndetse n’amafoto yakomeje gukwirakwiza ku mbuga nkorambaga agaragaza uyu mwana w’umuhungu wiga muwa gatatu mu cyiciro rusange arimo gutera ivi asaba uyu mwarimukazi we urukundo.