Amakuru

Umukobwa yanze gushyingiranwa n’umugabo wamwishyuriye amashuri birangira abaye umusazi

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa inkuru y’Umukobwa wahindutse umusazi nyuma y’uko yanze gushyingiranwa n’umugabo wamurihiye amashuri yose, dore ko yari amaze iminsi anasoje kwiga Kaminuza.

Nkuko amafoto yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, uyu mukobwa asigaye afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yagaragaye yambaye ibintu by’imyanda mw’ijosi ndetse n’umusatsi we warabaye nabi cyane kandi yari asanzwe asa neza cyane.

Nkuko byakomeje kugenda bivugwa n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko uyu mugabo wamurihiye amashuri ariwe ushobora kuba yaramuroze kubera ko yanze ko bashyingiranwa, aho Uyu mukobwa yanagaragaye yambaye ubusa ndetse agenda yivugisha amagambo  mu muhanda.

Ubusanzwe ngo uyu mukobwa yari yaremereye uyu mugabo ko bazashyingiranwa narangiza kaminuza gusa uyu mukobwa asoje amashuri yarihirwaga n’uyu mugabo, yahise yisangira undi muhungu barakundana ibintu byababaje cyane uyu mugabo.

Nyuma y’icyumweru kimwe uyu mugabo agiye gushaka umuti,uyu mukobwa yahise atangira gusara bituma ababyeyi be basanga uyu mugabo bamusaba ko yababarira umukobwa wabo ndetse ngo bamwemereye ko namukiza baremera ko bahita bashyingiranwa.

Hari amakuru yatangajwe ko uyu mugabo yemeye kubabarira uyu mukobwa akamuvura ndetse ko ngo bagomba guhita bashyingiranwa mu kwezi gutaha.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakaba bagaye imyitwarire y’uyu mugabo waroze uyu mukobwa ngo nuko yanze ko bashyingiranwa, aho bavugaga ko byibuze yagombaga gusaba iwabo w’uyu mukobwa  amafaranga yose yamurihiye aho guhitamo kumuroga akamugira umusazi.

Src: Umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button