Udushya

Umusore yabeshye ko arwaye umutima kugirango atungure umukunzi we amwambike impeta

Mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala, haravugwa inkuru y’umusore witwa David Katongole watunguye abantu benshi cyane ubwo yirwazaga indwara y’umutima akagwa hasi mu muhanda kugirango abone uko atungura umukobwa bakundana maze amwambike impeta.

Iki gikorwa uyu musore yakoze, cyabaye ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 20 Mata 2021 mu mujyi wa Kampala nkuko amafoto y’ibyabaye yagiye acicikana ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye abigaragaza, aho uyu musore yituye hasi hafi y’umukunzi we maze abantu bamubajije ababwira ko arwaye umutima kugirango abone uko atungura umukunzi we amwambike impeta.

Nkuko ibinyamakuru byo gihugu cya Uganda byabitangaje, Ngo uyu mukobwa ukundana nuyu musore yabonye aguye hasi ahita ubwoba bwinshi arahangayika cyane maze atangira guhamagara abantu bose bari hafi aho ngo bamutabare umuntu aramurembanye, hanyuma ubwo abantu benshi bamaraga kugera aho ngaho umusore yahise ahaguruka n’ivumbi ryinshi ryari ryamwuzuye maze ahita apfukama ashinga ivi asaba umukunzi we ko yazamubera umugore.

Uyu musore yikubise hasi abeshya ko arwaye umutima

Uyu musore akimara gushinga ivi agasaba uyu mukunzi we ko yazamubera umugore, Uyu mukobwa nawe yahise amwemerera maze abantu bari baraho bose bakoma amashyi menshi bitewe nibyo bari bamaze kubona bikozwe nuyu musore ndetse abantu bari ku muhanda bafite ibyuma by’umuziki bashyize banashyiramo umuziki barabacurangira.

Abantu bamaze kumugeraho ari benshi ahita ahaguruka aterera ivi umukunzi we amusaba kuzamubera umugore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button