Imikino

Umutoza Antonio Conte akubiswe n’inkuba ku kibuga cya Arsenal

Umutoza w’ikipe ya Tottenham Hotspur, Antonio Conte, akubitiwe kuri Emirates Stadium n’umutoza Mikel Arteta utoza ikipe ya Arsenal.

Ni mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa karindwi wakinwaga kuri uyu munsi tariki ya 1 ukwakira 2022, Aho ikipe ya Arsenal yari yakiriye uyu mukino kuri Emirates Stadium iwusoje mu byishimo byinshi nyuma kunyagira ikipe ya Tottenham Hotspur ibitego 3-1.

Ni umukino watangiye amakipe yombi agerageza kwigana ariko ukabona ikipe ya Arsenal irarusha Tottenham cyane nk’ikipe yariri ku kibuga cyayo ndetse byaje no kuyihira maze ku munota wa 20′ w’igice cya mbere ibona igitego cyatsinzwe n’umunya Ghana Thomas Partey ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.

Abasore ba Arsenal bakomeje kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka

Amakipe yombi yakomeje gusatirana cyane, ikipe ya Tottenham Hotspur ishaka uko yakwishyura maze ku makosa y’umusore wa Arsenal, Gabriel Maghales, Tottenham iza kubona Penaliti ndetse yinjizwa neza na rutahizamu Harry Kane, amakipe yombi akaba yaje kujya kuruhuka Ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Arsenal yakomeje kugaragaza inyota yo gushaka ibitego nk’ikipe yari imbere y’abafana bayo ndetse biza kuyikundira nyuma yaho umunyezamu Hugo ananiwe gufata umupira yari atewe, byaje kurangira rutahizamu Gabriel Jesus atsindiye ikipe ya Arsenal igitego cya kabiri.

Ntabwo byarangiriye aho kuko ikipe ya Tottenham Hotspur yaje kubona ikarita itukura yahawe myugariro w’iburyo Emerson ndetse byaje gutuma iyi kipe itsindwa igitego cya gatatu cyatsinzwe na Granit Xhaka.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Arsenal ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 21, Aho imaze gutsinda imikino 7 ndetse ikaba yaratsinzwe umukino 1 mu mikino umunani imaze gukina, umukino ukurikiraho ikazakira ikipe ya Liverpool kuri Emirates Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button