Urukundo

Volleyball: Igiceri cy’ijana cyagufasha kureba umukino umwe mumikino y’umunsi wa karindwi iza gukomeza

imikino y’icyiro cyambere n’icyakabiri mubagabo n’imikino y’icyiro cya kabiri mubagore iraza kuba ikomeza muri izi mpera z’icyumweru.

Abagabo icyiciro cya mbere

RP NGOMA iraza kuba yakiriye APR VC umukino uzakinwa i Ngoma ku isaha ya saa tanu, Gisagara VC iraza gukina umukino ukomeye aho izakuba kuba yakiriye UTB VC i saa cyenda umukino kwinjira ari guhera kugiceri cy’ijana naho REG VC kuisaha ya saa moya yakire kirehe iherutse kubona inota ryambere irikuye kuri Gisagara.

Abagabo icyiciro cya Kabiri:

College ya Kristu Umwami iraza kwakira amakipe abiri saa yine irakira Nyaruguru, Nyaruguru ihite ikina na Petit Seminaire Virgo Fidelis i saa sita naho Petit Seminaire Virgo Fideris ikine na Kristu Umwami(CXR) i saa munani.

Muri Petit Stade i Remera  UR CMHS irakina na UR CAVM saa tatu, UR CAVM ikine na ste Trinite saa yine n’igice hanyuma saa sita zuzuye ste trinite ikine na UR CMHS i saa sita zuzuye

Abagore icyiciro cya kabiri:

Abagore icyiciro cyakabiri hazakinwa imikino itatu gusa st Joseph izakina na Ecole ste Bernadette Kamonyi bakinire i Kabgayi muri st Joseph, Ur CAVM Busogo ikine na Ste Famille Nyamasheke bakinire i Busogo naho ST Aloys Rwamagana yakirire UR CMHS i Rwamagana saa yine.

Abagore icyiciro cya mbere bo ntago bakina dore ko hateganyijwe imikino ya beach Volleyball.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button