Volleyball: Igiceri cy’ijana cyagufasha kureba umukino umwe mumikino y’umunsi wa karindwi iza gukomeza
![](https://umuragemedia.rw/files/2020/02/image_750x_5c04d796896d8-1.jpg)
imikino y’icyiro cyambere n’icyakabiri mubagabo n’imikino y’icyiro cya kabiri mubagore iraza kuba ikomeza muri izi mpera z’icyumweru.
Abagabo icyiciro cya mbere
RP NGOMA iraza kuba yakiriye APR VC umukino uzakinwa i Ngoma ku isaha ya saa tanu, Gisagara VC iraza gukina umukino ukomeye aho izakuba kuba yakiriye UTB VC i saa cyenda umukino kwinjira ari guhera kugiceri cy’ijana naho REG VC kuisaha ya saa moya yakire kirehe iherutse kubona inota ryambere irikuye kuri Gisagara.
Abagabo icyiciro cya Kabiri:
College ya Kristu Umwami iraza kwakira amakipe abiri saa yine irakira Nyaruguru, Nyaruguru ihite ikina na Petit Seminaire Virgo Fidelis i saa sita naho Petit Seminaire Virgo Fideris ikine na Kristu Umwami(CXR) i saa munani.
Muri Petit Stade i Remera UR CMHS irakina na UR CAVM saa tatu, UR CAVM ikine na ste Trinite saa yine n’igice hanyuma saa sita zuzuye ste trinite ikine na UR CMHS i saa sita zuzuye
Abagore icyiciro cya kabiri:
Abagore icyiciro cyakabiri hazakinwa imikino itatu gusa st Joseph izakina na Ecole ste Bernadette Kamonyi bakinire i Kabgayi muri st Joseph, Ur CAVM Busogo ikine na Ste Famille Nyamasheke bakinire i Busogo naho ST Aloys Rwamagana yakirire UR CMHS i Rwamagana saa yine.
Abagore icyiciro cya mbere bo ntago bakina dore ko hateganyijwe imikino ya beach Volleyball.