Imikino

Volleyball: Imikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo yagombaga kubera mu Misiri yimuriwe muri Tuniziya

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball ku mugabane wa Afurika(CAVB) ryamaze gutangaza ko irushanwa nyafurika ku makipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo (CAVB Men’s Club Championship) yari iteganijwe kubera mu gihugu cya Misiri mu mujyi wa Cairo, yamaze kwimurirwa mu gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Sousse.

Ibi babishyize hanze babinyujije mu itangazo basohoye ku munsi wejo hashize tariki ya 16 Werurwe 2021, aho iri Shyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball ku mugabane wa Afurika CAVB ryamenyesheje amashyirahamwe ya Volleyball mu bihugu bitandukanye ko irushanwa ryagombaga kubera mu gihugu cya Misiri ryimuriwe muri Tuniziya ndetse n’amatariki ryagombaga kuberaho akaba yahindutse.

Mu itangazo bashyize hanze bagize abati “Irushanwa twamaze kuryimura ntabwo rizabera mu Misiri nkuko byari biteganijwe kuko ntabwo twari twabona igisubizo cya nyuma cy’ishyirahamwe rya Misiri niba baremeye kwakira  irushanwa, tukaba twafashe umwanzuro ko irushanwa rigomba kubera muri Tuniziya mu mujyi wa Sousse, ikindi nuko irushanwa ryari riteganyijwe gutangira tariki 02 Mata kugeza 14 Mata 2021 twamaze kubihindura ahubwo irushanwa rizatangira tariki ya 16 Mata risozwe tariki ya 28 Mata 2021”.

Igihugu cy’u Rwanda bikaba biteganijwe ko kizahagararirwa n’amakipe abiri mu bagabo ariyo ikipe ya APR Volleball Club yatwaye igikombe cya Shampiyona umwaka ushize wa 2020 ndetse n’ikipe ya REG Volleyball Club yemeye kuzitabira iri rushanwa kubera ko hasabwe amakipe abiri maze REG ihita isaba kuzitabira.

APR VC yatwaye igikombe cya shampiyona izahagararira iguhugu mu mikino nyafurika

Kugeza ubu ikipe ya REG Volleyball Club yamaze gutangira umwiherero yitegura iyi mikino Nyafurika ya Volleyball ndetse n’ikipe ya APR Volleyball Club bikaba biteganijwe ko nayo itangira umwiherero mu minsi ya vuba, ikindi kandi aya makipe akaba yaramaze no gushaka abandi bakinyi bazifashisha muri iyi mikino kuko biremewe no kuba watira abakinnyi mu yandi makipe.

Dore uko Ingengabihe y’irushanwa rya CAVB Men’s Club Championship 

- Tariki ya 16 Mata 2021: Kuhagera kw’amakipe
- Tariki ya 17 Mata 2021: Inama tekinike y’irushanwa
- Tariki ya 18 kugeza 27 Mata 2021 iminsi y’irushanwa nyirizina
- Tariki ya 28 Mata 2021 : Gutaha kw’amakipe n’abandi bose barebwa n’irushanwa

REG izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button