Ubuzima

Sobanukirwa akamaro k’ urusenda ku ubuzima.

Urusenda kimwe mu birungo bikunzwe, waba uzi icyo rufasha umubiri?

Urusenda nubwo ruryana cyane, ariko ni rumwe mu birungo bikundwa na benshi kandi byamamaye kuva cyera, ruzwiho gukiza indwara zitandukanye kimwe no kugirira akamaro ubuzima bwacu.

 

Kuryana cg gukara k’urusenda bituruka ku binyabutabire byo mu bwoko bwa alkaloid birugize, aribyo: capsaicin, capsanthin na capsorubin.

Urusenda rubamo ibipimo biri hejuru cyane bya vitamini zitandukanye kimwe n’imyunyu ngugu, ufasha urusenda rungana na garama 100 (100g) wasangamo;

  • Vitamini C ku kigero cya 240% y’iyo ukenera ku munsi
  • Vitamin B6 ingana na 39% y’iyo ukenera ku munsi
  • Vitamini A ingana na 32% y’iyo ukenera ku munsi
  • Umuringa (cuivre/copper) ungana na 14%
  • Ubutare (fer/iron) 13%
  • Potasiyumu 7%

urusenda rukiri ku giti, uko rugenda ruhindura ibara niko n’intungamubiri ziyongera

 

Urusenda rugisarurwa yaba ari urw’icyatsi cg rutukura, ni imvano ikomeye cyane ya vitamin C. Iyi vitamin ikaba ingenzi cyane mu mikorere y’umubiri, yitabazwa mu gukora collagen; poroteyine y’ingenzi mu gusana umubiri, udutsi tw’amaraso, uruhu, ingingo ndetse n’amagufa. Guhora urya buri munsi ifunguro rikize kuri vitamin C birinda indwara zitandukanye za infections zishobora kwibasira umubiri (kuko vitamin C yongerera umubiri ubudahangarwa), kubyimbirwa n’indwara yo kubura vitamin C (scurvy/scorbut) igaragazwa no kuva amaraso mu menyo cg kugaruka kw’ibisebe byari byarakize.

Ikinyabutabire twavuze, capsaicin n’izindi alkaloid zirimo, ubushakashatsi bwerekanye ko zifite ubushobozi bwo kurwanya bagiteri, kurwanya kanseri, kurwanya diyabete no gukuraho uburibwe, ikindi bwagaragaje ko bugabanya urugero rwa cholesterol mbi mu bantu babyibushye birengeje urugero.

 

Urusenda rubamo ibinyabutabire bitandukanye bizwiho guhashya no kurwanya indwara zitandukanye no gutuma umubiri umererwa neza muri rusange. Capsaicin n’ibindi biyigize bikoreshwa mu gukora amavuta naza pomades zikoreshwa mu kurinda uburibwe, kubabara imitsi n’ingingo

Ni isoko nziza ya vitamin A n’izindi flavonoids nka beta-carotene, alpha carotene, lutein, zea-xanthin na cryptoxanthin, ibi byose biri mu rusenda bifasha umubiri kuwurinda uburozi butandukanye n’ibindi byose bishobora kuwangiza mu gihe urwaye indwara zikomeye cg stress

Urusenda ni isoko nziza ya vitamin B zitandukanye harimo: B1 (thiamine), B2 (riboflavin), B3 (niacin) na B6 (pyridoxine). Zifasha mu mikorere y’umubiri itandukanye; nko kurinda imikorere mibi y’imitsi, mu gutunganya poroteyine no gukorwa kw’imisemburo.

Urusenda rwifitiye imyunyungugu myinshi nka: potasiyumu, ubutare na manyesiyumu. Potasiyumu ni ingenzi cyane ku mikorere y’uturemangingo n’amatembabuzi afasha mu miterere y’umutima n’umuvuduko w’amaraso. Ubutare nabwo bufasha mu ikorwa ry’amaraso.


 

Icyitonderwa

Urusenda rubamo capsaicin, ituma rukara cyane kandi rukaryana, iyo waruriye ku bwinshi wumva mu kanwa, ku rurimi cg mu muhogo hokerwa cyane.

 

Capsaicin iyo ihuye n’ururenda rwo mu kanwa, mu muhogo cg mu gifu ushobora kumva umeze nk’uri gushya, ibi ushobora kubivura unywa amata akonje cg se yogurt (yawurute); afasha mu kugabanya bwa buribwe binyuze mu kugabanya igipimo cya capsaicin muri rwa rurenda, ashobora no kurinda ko bihura.

 

Ku bantu bafite ikibazo cy’uburwayi mu gifu, cyane cyane ikirungurira si byiza kurya urusenda kuko rwongera uburwayi.


 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button