
Ikipe ya Apr Fc ikomeje kwiyubaka yitegura igice cya kabiri cya shampiyona muri Rwanda Premier League (Phase Retour), yamaze kwerekana rutahizamu wayo mushya witwa Cheick Djibril Quattara.
Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso akaba yerekanwe n’ikipe y’ingabo z’igihugu ku gicamunsi cy’uyu munsi tariki ya 23 Mutarama 2025 ku cyicaro cyiyi kipe ku Kimihurura.
Djibril Quattara akaba aje yiyongera ku bandi bakinnyi bakina bataha izamu bamaze kugurwa n’ikipe y’ingabo z’igihugu bari Denis Omedi ndetse na mugenzi we Hakim Kiwanuka bose bakomoka mu gihugu cya Uganda.
Uyu rutahizamu akaba yaranyuze mu makipe akomeye cyane hano ku mugabane w’afurika arimo ikipe ya AS Berkane yo muri Maroc ndetse n’ikipe ya JS Kabylie yo mu gihugu cya Algerie yaherukagamo.
Aba bakinnyi bose bakaba baje gufatanya nabo bahasanze gukomeza kwitegura igaruka rya shampiyona ndetse n’ibindi bikombe byose bazakinira bareba ko bazabyegukana nk’intego isanzwe iranga ikipe ya Apr Fc, kuri ubu iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona inyuma ya Rayon Sport ya mbere kugeza ubu.