Ubuzima

APR FC yikuye i Gorogota naho Gasogi na Heroes zibona amanota atatu

Sunrise igowe cyane n'ikarita itukura yahawe itsindiwe bwa mbere kuri stade yayo

Kuri stade nshya y’ubwatsi bw’ubukorano bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Sunrise yari yakiriye ikipe y’ingabo APR FC

APR FC ibaye ikipe yambere ikuye amanota atatu imbumbe kuri stade ya sunrise i Nyagatare bataziriye i Gorogota.

Dore amakipe yose yahataye amanota:

Sunrise FC 0-0 Mukura VS
Sunrise FC 4-1 Espoir FC
Sunrise FC 2-1 Rayon Sports
Sunrise FC 2-1 Gicumbi FC
Sunrise FC 4-1 Heroes FC

XI Ikipe ya APR yari  yitabaje kuri uyu mukino:

Rwabugiri Umar
Omborenga Fitia
Niyomugabo Claude, Manzi Thierry (c), Mutsinzi Ange, Mushimiyimana Mohamed, Niyonzima Olivier Sefu, Nizeyimana Djuma, Usengimana Danny, Manishimwe Djabel, Buteera Andrew

Umutoza Adil Erradi

XI Sunrise yari yitabaje kuri uyu mukino:

Itangishaka Jean Paul, Uwambazimana Leon (c), Niyonshuti Gad, Niyonkuru Vivien, Muhinda Brian, Nzayisenga Jean d’Amour, Mwangi Pius, Majanjaro Suleiman, Omoviare Babuwa Samson, Niyibizi Vedaste, Sinamenye Cyprien

Umutoza ni Mozes Basena

Umukino watangiye uyobowe neza n’a Sunrise FC dore KO yaje no guhita ibona igitego hakiri Kare cyane k’umunota wa 13′ gitsinzwe na Babua Samson nyuma yo gusiga no gucenga ba myugariro ba APR, ibyishimo bya Sunrise ntibyamaze umwanya kuko nyuma y’iminota ine gusa ko K’umunota wa 17′ umusore APR FC yakuye muri Kiyovu Sport Djuma Nizeyimana yatsinze igitego cyo kwishyura ku ishoti ryari ritewe na Ombarenga rikagarurwa n’umuzamu.

Nizeyimana Djuma yishimira igitego

28′ Danny Usengima yaboneye APR FC igitego cya kabiri k’umupira mwiza yarahawe na Manishomwe Djabel igice cya mbere cyarangiye Ari igitego igitego kimwe cya Sunrise kuri Bibiri bya APR FC.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya Sunrize yishyura igitego yari yatsinzwe cya Kabiri ibifashojwemo na Babua Samson biba ibitego bibiri kuri bibiri.

Ibintu byaje guhinduka ubwo Niyonkuru Vivien wa Sunrise yabonaga ikarita itukura ku ikosa yarakoreye Mugunga Yves maze Bukuru Christopher ahita yinjiza neza uyu mupira w’umuterekano.

Nyuma gusa y’iminota 5 gusa APR FC yahise ibona igitego cyabonetse kuri Penaliti yatewe neza n’a Nshuti Innocent wari wakoreweho ikosa n’ubundi

Indi mikino uko yagenze:

Heroes i Bugesera yahatsindiye Musanze FC ibitego 3-2 naho Gasogi United itsinda Gicumbi FC.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button