Imikino

COVID-19: Steph Curry n’umuryango we biyemeje gushaka inkunga ingana na miliyoni imwe

Nubwo shampiyona ya NBA yahagaze Steph Curry avuga ko kuri we ibikorwa byo gukora kuri we bitahagaze.

Uyu ukinnyi ukinira golden State Warrious n’umugore we Ayeesha Curry batangiye umushinga wo gutera inkunga y’ibyo kurya bifite agaciro ka miliyoni imwe ikigo cya Oakland kugirango bifashe abanyeshuli badashoboye kwitabira ishuri bitewe na Corona Virus.

Uyu muryango watangaje uyu mushinga kuri uyu wa gatanu kuri Video banyuze kuri twitter, umushinga wabo “eat, learn, play” uzakorana na “The Alameda County Community Food bank ndetse na Oakland United school District.

” turabizi isi iri guhinduka mumaso yacu bitewe na Corona Virus iri gukwirakwira cyane bityo rero iri shuri naryo rikaba ryari rigiye gukinga imiryango bari bakeneye ubusha bwacu atari hano gusa ahubwo twabasha kugeza ubushobozi bwacu” Steph ibi yabivuze anyuze kuri twitter kuri video yakoze ari kumwe n’umufasha we.

SOURCE: CNN

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button