Ubuzima

Dore ibimenyetso byakwereka ko umunyu wabaye mwinshi mu mubiri

Umunyu ni ingenzi cyane mu mubiri wacu kugira ngo ukore neza, gusa nanone iyo umunyu ubaye mwinshi mu mubiri ntabwo biba ai byiza n’agato ni kuko bitera umubiri gukora nabi ndetse bigatera n’uburwayi butandukanye nk’umuvuduko ukabije w’amaraso n’ibindi.

Dore ibimenyetso bizakwereka ko urya umunyu mwinshi:

1. Guhorana Inyota idashira

Hari impamvu zizwi zitera iki kibazo cyo kugira inyota nka Diyabeti, infection z’imyanya y’inkari ndetse n’ibibazo by’uruhago. ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko umwuma ushobora no guterwa no kurya umunyu mwinshi, niba rero ukunda kugira umwuma ndetse n’inyota kenshi, ni ngombwa kugana muganga kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umunyu wabaye mwinshi mu mubiri.

2. Guhora ushaka Kunyara cyane

Guhora ushaka kunyara cyane bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umunyu ari mwinshi mu mubiri wawe,gusa nanone hari izindi ndwara zitera kujya kunyara cyane nka Diabeti, n’ibibazo by’uruhago.Ni byiza rero niba ukunda kujya kunyara cyane, wagana muganga bakareba impamvu zibitera.

3. Guhora urwaye umutwe

Niba ukunda kurwara umutwe woroheje wa hato na hato ukaba utazi ikiwutera, ni byiza ko uzagabanya umunyu urya buri munsi. Umunyu iyo ubaye mwinshi mu mubiri bitera kugabanyuka kw’amazi mu mubiri bityo bigatera kuribwa umutwe (Dehydration-induced headache symptoms). Iyo rero ugabanyije umunyu ufata ntihagire impinduka ubona, ni byiza kugana muganga akareba impamvu yabyo.

4. Kubyimba utugombambari 

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kubyimba utugombambari bishobora guterwa no kurya umunyu mwinshi, kuko amazi aba yibitsemo bityo bigatuma habyimba. Nubona rero wabyimbye aho mu tugombambari, uzakeke ko urya umunyu mwinshi,ujye kwa muganga barebe impamvu yabyo.

5. Kugira ibibazo mu mpyiko

Kurya umunyu mwinshi bihungabanya imikorere myiza y’impyiko,impamvu ni uko bizamura intungamubiri zo mu bwoko bwa Poroteyini zisohoka mu nkari, uku kwiyongera kw’intungamubiri zo mu bwoko bwa Poroteyini ni kimwe mu bitera.

Ntabwo ari biriya bimenyetso byonyine byakwereka ko umuntu wabaye mwinshi mu mubiri wawe, ni byiza ko mu gihe ubonye ibi bimenyetso, wakwihutira kugana kwa muganga bakareba ikibazo ufite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button