Amakuru

Ghana: Umugabo w’imyaka 48 yishwe urw’agashinyaguro na polisi azira kwangiza ikirahuri cy’imodoka

Mu gihugu cya Ghana mu gace kitwa Bono, haravugwa inkuru y’umuturage Abu Bukari Bahala wishwe urupfu rw’agashinyaguro na polisi ikorera muri ako gace.

Aya mahano yakozwe n’abapolisi batatu bo muri Ghana, akaba yabereye kuri sitasiyo ya polisi yitwa Seikwa ikorera mu gace ka Bono, aho aba bapolisi batatu bakoreye iyicarubozo uyu mugabo w’imyaka 48 witwa Abu Bukari Bahala baramukubita cyane kugeza yitabye Imana.

Aba bapolisi ngo bakimara gukubita uyu mugabo Abu Bukari Bahala ndetse no kumwica urupfu rw’agashinyaguro, bahise bagira ubwoba Babura uko babigenza barangije bahita bajya kumushyingura mu ibanga nta wundi muntu n’umwe ubizi uretse abo bapolisi uko ari batatu barimo umuyobozi wa sitasiyo ya Seikwa ndetse n’abandi bapolisi babiri.

Umurambo wa Abu bahali wasanzwe aho wari warashyinguwe na polisi yamwishe

Nkuko ibinyamakuru byo mu gihugu cya Ghana byabitangaje, ngo uyu mugabo Abu Bukari Bahala yakubitiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Seikwa na bariya bapolisi batatu ndetse birangira bamwishe, aho bamuhoraga kwangiza ikirahuri cy’imodoka y’umuyobozi wa Banki imwe iherereye mu gace ka Bono.

Kugeza ubu bariya bapolisi bakoze kiriya gikorwa cyo kwica urupfu rw’agashinyaguro uriya mugabo w’imyaka 48 witwa Abu Bukari Bahala bamaze gutabwa muri yombi ndetse bakaba bakomeje guhatwa ibibazo ku rupfu rwa Bahala wari usanzwe afungiye kuri sitasiyo bakoreragaho ya Seikwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button