Urukundo

Ibintu utajya witaho byakwereka ko umukunzi wawe agifitanye umubano wihariye n’uwo batandukanye

Umubano w’abashakanye cyangwa se abari mu rukundo ntushingira gusa ku bintu byiza ahubwo hari n’igihe bapfa utuntu duto cyane ahanini bishingiye ku mubano umwe muri bo aba afitanye n’uwo batandukanye agikunda.

Nubwo ashobora kuba yaratandukanye n’ uwo bari bari kumwe mu rukundo mbere kubera impamvu runaka ubu mukaba muri kumwe, ntibivuze ko  yamuvuye mu bitekerezo burundu cyane cyane iyo usa n’ukoze ikosa rimubabaje ahita atekereza uwa mbere.

Cyane cyane ngo abantu b’igitsina gabo bagira ingeso imeze gutyo ngo nubwo baba batifuza guhura n’abo bakundanye mbere ariko hari ibimenyetso bimwe na bimwe biba bigaragaza ko agifitiye urukundo wa wundi wa mbere.

 

Dore bimwe mu bimenyetso bizakubwira ko umukunzi wawe cyangwa se umugabo wawe agifitanye umubano mwiza cyangwa se agikundana n’uwo batandukanye

 

1.Buri gihe akugereranya n’umukunzi we wa mbere

 

Kimwe mu bintu bizakwereka ko umugabo wawe agikunda uwo batandukanye ni uko buri gihe uzasanga akubwira ko uvuga nk’umukunzi we wa mbere, wambara neza nka we, usokoza nka we n’ibindi nk’ibyo, bene ibyo byerekana ko batandukanye akimukunda ndetse akimwiyumvamo bishatse kuvuga ko nta kintu gishya ukora gitandukanye n’ibyo uwa mbere yamukoreraga, aracyamwiyumvamo kukurusha.

2. Aracyafitanye umubano wihariye n’umukunzi we wa mbere

 

Ikindi kintu kizakwereka ko umugabo wawe cyangwa se umusore mukundana agikunda uwo batandukanye ni uko bajya bavugana rimwe na rimwe ndetse bakanabonana, mu bitekerezo bye hahoramo ibyifuzo by’uko bazongera bakabana, ibyo uzabibwirwa n’uko uzajya umubaza bimwe mu bibazo bisa bityo maze akakubwira atakweruriye ariko nk’umuntu mukuru ukumva ko yifuza kuzongera guhura na we cyangwa se kubana na we.

 

3. Ahora akuganiriza ku bihe byiza bagiranye

 

Ni ibintu bisanzwe ko abantu baganira ku hahise habo ariko niba wumva umugabo wawe ahora akubwira bimwe mu bihe byiza yagiranye n’umukunzi we wa mbere, ukwiye kumugenzura kuko ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ko akimutekerezaho cyane.

 

4. Akunda kukwibutsa izina ry’umukunzi we wa mbere

 

Niba umugabo wawe afite ingeso yo kukubwira buri gihe izina ry’umukunzi we wa mbere ndetse rimwe na rimwe agashiduka yariguhamagaye, menya neza ko akimutekerezaho ndetse ko yaba akimuri ku mutima.

 

5. Amuvugaho kenshi gashoboka

 

Niba mu biganiro ukunda kugirana n’umugabo wawe akunda kwibanda ku kuvuga cyane ku mukunzi we wa mbere fatira hafi kuko birashoboka ko bagifitanye umubano ndetse ko baba bajya bandikirana cyangwa bagahura rimwe na rimwe, ibintu bishobora kugushyira mu kaga isaha iyo ari yo yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button