Imikino

Ikipe ya Kiyovu Sport yamaze guha ikaze Rutahizamu Ishimwe Kevin

Rutahizamu wataka aciye mu mpande z’ikibuga Ishimwe Kevin wari usanzwe akinira ikipe ya APR Fc, yamaze guhabwa ikaze mu ikipe ya Kiyovu Sport nyuma gutizwayo n’ikipe y’ingabo z’igihugu, ku busabe bw’ikipe y’urucaca.

Ubusanzwe Ishimwe Kevin ntabwo yari akibarizwa mu mwiherero w’ikipe ya APR Fc, kuko yari yarakuwe mu mwiherero w’iyi kipe biturutse ku busabe bw’umutoza Mukuru w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu Muhamed Erradi Adil.

Nkuko byatangajwe n’umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya APR Fc ku munsi wejo, yavuze ko amakuru yo gutiza Ishimwe Kevin ariyo kuko yari agifitiye iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe, kuko yari yasinye imyaka ibiri, gusa yari yirinze gutangaza ikipe bamutijemo ariko byari bizwi neza ko ari ikipe ya Kiyovu Sport nubwo hanavugwaga ikipe ya Rayon Sport.

Ishimwe Kevin ubwo yari akiri mu ikipe ya APR Fc

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport bubinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter bahaye ikaze uyu mukinnyi Ishimwe Kevin aho bagize bati”Twishimiye kwakira umukinnyi Ishimwe Kevin mu muryango mugari wa Kiyovu Sports”.

Uyu musore uzwiho ubuhanga bwinshi ku mupira, yagiye anyura mu makipe atandukanye, harimo ikipe ya Pepiniere, As Kigali ndetse n’ikipe ya APR Fc yari arimo kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button