Imikino

KNC Perezida wa Gasogi United yashyiriyeho intego Amavubi naramuka atsinze Maroc

Perezida w’ikipe ya Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yamaze gushyiriraho intego abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Staff yose, mu gihe baramuka batsinze ikipe y’igihugu ya Maroc ku mukino bafitanye ku munsi wo kuwa gatanu mu irushanwa rya CHAN riri kubera mu gihugu cya Cameroon.

Ibi KNC yabitangarije mu kiganiro Rirarashe kinyura kuri Televisiyo ye bwite, aho yavuze ko ikipe y’igihugu Amavubi niramuka itsinze ikipe y’igihugu ya Maroc, buri muntu wese uri muri Staff y’Amavubi azamuha amadorali 100$ angana n’ibihumbi hafi 98 by’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kuzaba abashimira.

Amavubi aheruka gukina umukino ubanza mu itsinda aherereyemo rya gatatu aho ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Maroc bazakina kuwa gatanu. Togo bazakina ku mukino wa nyuma mu itsinda ndetse n’ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes banganije mu mukino ubanza w’amatsinda ubusa ku busa.

Ntabwo ari KNC uvuze ibi bintu gusa kuko no ku mukino ubanza ikipe y’igihugu Amavubi yakinnyemo na Uganda Cranes, nabwo hari abagabo bari bashyizeho intego ko Amavubi iyo aza gutsinda Uganda hari amafaranga bari gutanga, abo barimo Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sport ndetse na Mbonabucya Desire wahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yitabiriye igikombe cya Afurika muri 2004.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button