Ubuzima

Ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville yakoreye imyitozo yanyuma kuri stade Amahoro

Iyi kipe ikoze imyitozo yitegura umukino izakina n'Amavubi kumunsi w'ejo saa cyenda zuzuye kuri stade Amahoro

Congo Brazavile yakoze imyitozo yoroheje dore do yari yageze i Kigali k’umunsi w’ejo ikaba icumbitse kuri Dove Hotel.

ikipe yasesekaye i Kigali, kuwa gatatu tariki ya 26/02/2020 ku isaha y’i saa tatu zuzuye z’ijoro, izanye n’abagera kuri 35 barimo abakinnyi ndetse n’abandi bakozi b’iyi kipe.

Bakoze imyitozo yoroheje dore ko bakoze isaha imwe, bakoze kukijyanye no gutsinda imipira y’imiterekano banananura imitsi imyitozo iyi kipe yatanze gusa iminoto 15 yo gufata amafoto.

Kuristade hari abafana batari benshi ubwo iyi kipe yakoraga imyito ddore ko bari nka 80 tugyereranyije.

Amavubi yo yari yabanje gukora mugitondo ku isaha ya saa tatu za mugitondo bahita basubira i Nyamata aho bacumbitse.

Amavubi yo yari yakoze mugitondo

Uyu ni umukino wa kabiri ukinwe nyuma yo gukina na Cameroun muri Cameroun  bakanganya ubusa k’ubusa bakomeje kwitegura imikino ya CHAN izabera muri Cameroun mu kwezi kwa Kane (Mata).

Dore gahunda y’umukino wo kuwa gatanu:

Ibiciro by’amatike biteye mu buryo bukurikira:

VVIP: 20,000
VIP1: 10,000
VIP2: 3,000
Intebe z’imihondo: 2,000
Ahadatwikiriye: 1,000

Kumusi wejo umunsi w’umukino amatike ntabwo azagurishirizwa kuri stade ahubwo zizagurishirizwa ahirengereyeho gato stade nk’uko tuza kubitangaza.

Abasifuzi bazayobora umukino:

Umusifuzi wo hagati: KABANGA MALALA YANNICK ( DRC)

Umusifuzi wungirije wa mbere: MAMPASI BABAKA RADJAB ( DRC)

Umusifuzi wungirije wa kabiri: KIKUMBI LEON (DRC)

Umusifuzi wa kane: RUZINDANA NSORO (RWANDA)

Uyu mukino muzawukurikira LIVE hano kuri Rwandamag.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button