Urukundo

Inzira y’umusaraba Patrice Lumumba yanyuzemo mbere yuko yicwa ubwo yaharaniraga ubwigenge bwa congo

Patrice Lumumba umubiri we roho ye ndetse nintekerezo ze byose byarotaga kuzaba muri congo ifite ubwigenge bwuzuye yari yaramaze gutsinda intambara yo gutsindagira iyi myumvire mu banyecongo bose

Congo Kinshasa yahoze iyoborwa n’ababiligi ikimara kubona ubwigenge abazungu byarabariye cyane kwumva ko bosohotse muri icyo gihugu gikungahaye ku butunzi bwinshi

kimwe no mubindi bihugu byose byari byarigaruriwe nabazungu mu gihe cy’ubukoloni ababiligi basanze bagomba kubeshya Congo ko babahaye ubwigenge ku bushake maze bagakoresha bamwe mu bagabo babuharaniye bakaba baguma muri icyo gihugu

aha niho batangiye gushaka guteranya lumumba na kasavubu bamwe mu bari ba kizigenza mu gushakira Congo kwishyira ukizana ibitekerezo kuri bo byatangiye kunyurana kuva uwo munsi hagati ya President Joseph kasavubu ndetse n’uwari ministri w’intebe bwana Patrice lumumba ukongeraho na bwana mubutu waruri kuzamurwa mu gisirikare bigaragara ko ari gutegurwa kuzavamo undi muntu aha niho imyumvire ya Patrice lumumba yatangiye gutandukanira niyabo bagabo bombi twavuze  haruguru Aha abazungu bari batangiye kubona ko umugambi wabo utazapfa gukunda mugihe patrice lumumba agihumeka

President Joseph kasavubu hamwe patrice Lumumba

Mu mbwirwa ruhame za lumumba akenshi yahoraga agaruka ku magambo agaruka ku bumwe bwabanyecongo ndetse n’abanyafurica muri rusange gusa icyo Lumumba atari azi nuko abo bari bafatanyije umugambi wo kubohora Congo bari baramaze kwumvikana nababiligi undi mugambi mubisha wo kugurisha Congo mu bundi buryo

congo yabonye ubwigenge tariki ya 30 kamena 1960 Joseph kasavubu niwe wagizwe President naho patrice Lumumba agirwa ministri w’intebe mu mezi atatu yakurikiye ubwo bwigenge Congo yahindutse isibaniro ry’ubwicanyi no kwikiza abashaka kubohora Congo

tariki 30 ukuboza 1960 Bwana Patrice Lumumba yatawe muri yombi n’ingabo za leta kwitegeko ryatanzwe n’umuyobozi mukuru w’ingabo ariwe Joseph Mubutu Lumumba yajyanywe aho yagombaga gufungirwa aho yari kumwe n’abagabo babiri nabo bari aba ministri mu gihe cye murugendo aho yarajyanywe aho yagombaga gufungirwa hari ibaruwa bivugwa ko yandikiye umuryango wa bibumbye atabaza ko yarari gukorerwa iyica rubozo ariko ntabufasha yigeze abona abaturage benshi ba Congo bari bakimunambyeho kandi bigaragara ko ariwe ukunzwe cyane habaye inama yigitaganya yahuje leta ya Congo ndetse nababiligi biyemeza kujyana Lumumba kumufungira kure aho abaturage batazongera kumubona kuko yarateje ikibazo aho hafi aha Lumumba akaba yarajyanywe mu ntara ya katanga indege yatwaye Patrice Lumumba yahagurutse tariki ya 17 mutarama 1961 bamutwaye bamukubita cyane mu ndege kugeza naho umu pilot W’indege yagezaho akamugirira impuhwe akabeshya abamukubitaga ko nibakomeza kumukubita biri butume indege ihanuka barabyumvishe bamugirira impuhwe barekeraho kumukubita Lumumba yagejejwe katanga yabaye indembe umubiri wabaye inyama gusa

Mbere yuko Lumumba yerekeza muri iyo nzira twakwita iyumusaraba mw’ijoro mbere yuko agenda yatoye ikaramu yandikira umugore we ndetse nabana be ibaruwa yateye agahinda benshi yaragize ati

“nshuti yanjye twasangiye byose twagendanye nkwandikiye iyi baruwa ntazi neza nimba izakugeraho cyangwa se uzayisoma nkiri muzima mu gihe cyose namaze mparanira ubwigenge bw’igihugu cyacu ntabwo twigeze dushidikanya numunsi wa rimwe yuko dushobora gutsindwa kuko njyewe ninshuti zanjye ubuzima bwacu twari twarabweguriye uru rugamba icyo twashakiraga igihugu cyacu ni uburenganzira bwacyo busesuye bwuzuye mu maboko yabakoloni bababiligi nabo bafatanyije bose abo babiligi rero bari bafite ububasha ndetse nubufasha bwo kudu coloniza ubwo twamenye nubwo tutamenye ndetse harimo numuryango wabibumbye uyu niwo muryango wadutereranye igihe twawakaga ubufasha ariko ntanakimwe bigeze babikora ahubwo baduciye inyuma bajya kugambana nabo twari dufatanyije kurwana uru rugamba babashukisha uduhendabana maze abo twari abo twari dufatanyije batangira kugenda bampinduka gahoro gahoro ukuri twarwaniraga ahubwo gusa naho guhindutse ikinyoma ubwigenge bwacu barabuhindanya cyane

Niki navuga?! Naba ndi muzima cyangwa narapfuye, ndi mu gihome cyangwa nidegembya ubuzima bwanjye ntabwo aribwo bufite agaciro cyane ahubwo igihugu cyanjye cya Congo nabaturage banjye bahinduriwe ubwigenge kuburyo bubabaje kuburyo bongeye bakabohwa ibyo nibyo bifite agaciro imyemerere yanjye kuri ibi ntizigera ihinduka

ku bahungu banjye nkunda wenda ntazongera kubona ukundi ndashaka kubabwira ko ahazaza ha Congo ari heza cyane kandi ko habateganyirije ibyiza byinshi hamwe nabandi ba nyecongo muzahatange umusanzu wanyu, mwubakane igihugu cyacu ubwigenge nikuzo kuko igihugu kuko igihugu kitagira ikuzo kitagira nubwigenge

ibi byose byankorewe ntabwo byigeze bincogoza nagato kuko njyewe kuko njyewe nahitamo gupfa nishwe nabi ariko mfitiwe icyizere n’igihugu cyanjye aho kugira ngo mbeho ngambarira igihugu cyanjye

ndabasabye ntimundirire nshuti zanjye ndabizi ko igihugu cyanjye cyanjye kibabaye cyane ariko igihe kizagera tubone ubwigenge nyabwo….. Harakabaho Congo na Africa”

Patrice Lumumba yavutse tariki ya 02 nyakanga 1925 yicwa tariki ya 17 mutarama 1961 akaba yariciwe mu ntara ya katanga ubwo yaharaniraga ubwigenge bwa congo ikibazo benshi bakomeje kwibaza kuri ubu ni iki: Ese ubwigenge Lumumba yaharaniye ku kwishyira ukizana kwa Congo bwagezweho?

Patrice Lumumba

 

 

One Comment

  1. uyu mugabo yakoze byishi byiza uruhare rwe mukwishyira ukizana kwa Africa nibintu bigaraga kbs kuko mbona ijwi rye ryaravugiraga muri RDC ariko aho umu coroni ari wese akumviraho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button