Imyidagaduro

Umujyi wa kigali wahaye abakora umwuga w’ubudj inkunga y’ibiribwa

Abakora umwuga w’ubudj  mu rwanda bahawe n’umujyi wa Kigali inkunga y’ibiribwa nyuma y’igihe gisaga amezi ane batari mu kazi kubera gahunda ya leta yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Corona virus.

Ninyuma yaho icyorezo cya corona virus kigereye mu Rwanda kuwa 21/3/2020 kigakoma munkokora ibikorwa bitandukanye nk’imikino, utubari, utubyiniro, inzu z’imyidagaduro ndetse n’ubucuruzi muri rusanjye.

ku gicamunsi cyo kuri uyu wakabiri saa cyenda  zamanywa nibwo ku murenge wa nyakabanda hatangiwe inkunga igizwe n’ibiribwa bitanduka zigenewe abantu bavanga imiziki mu Rwanda bazwi kwizina ryaba (DJs) dore ko ari bamwe mubantu batari gukora muri iyi minsi twubahiriza gahunda ya leta yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya corona virus bakaba bahawe bimwe mubiribwa byo kwifashisha.

Aha ni kumurenge wa nyakabanda aba dj bari guhabwa inkunga

Nigikorwa kimaze igihe gitegurwa bandika aba Djs muma groupe bahuriramo  bakaba babigejejweho kuri uyu  wa kabiri bamwe muba Dj baganiriye n’ikinyamakuru umuragemedia.rw batubwiyeko bishimiye iki gikorwa ko aringenzi ko kije kubafa mugihe bategeje ko umurimo w’abo ukomorerwa.

One Comment

  1. Iki Gikorwa rwose ni indashyikirwa. Ariko mu byukuri nabanyonzi buriya babarebeye uko bafashwa privately nkabanyonzi. Nabyo byaba byiza kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button