Urukundo

Volleyball: Ese bite by’ abakina icyiciro cyambere mubagabo, muriyi minsi ya #guma murugo

Twaganiriye n' abasore bakina mumakipe akomeye hano muri shampiyona y'icyiciro cyambere badusangiza uko bamerewe ndetse nuko imyitozo iri kugenda na gahunda ya #guma murugo

Nyuma yuko ibikorwa bya siporo bihagaritswe mu Rwanda kimwe no mubindi bihugu kubera icyorezo cya Corona Virus, ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda FRVB naryo ryafashe umwanzuro wo guhagarika imikino ya shampiyona mu byiciro byombi (2) mubagabo ndetse no mubari n’abategarugori. Shampiyona y’icyiciro cyambere mubagabo yahagaze igeze kumunsi wa kenda bivuze ko haburaga umukino umwe bagahita bagera mumikino ya kamara mpaka izwi nka Playoff ikinwa n’amakipe 4 aba yarangije imikino icumi ari imbere kurutonde rwa shampiyona.

Mutangana Emery ribero wa Kirehe VC nawe akomereje imyitozo ye murugo

Niyogisubizo Samuel bakunze kwita Taizon ati “biragoye gukorera murugo kuko nta bwisanzure buhagije, ariko ndagerageza ngakora cyane”

Taizon wa UTB VC nawe ubu akorera imyitozo murugo

Muvara Ronald ukinira Gisagara VC nawe n’umwe mubo twaganiriye ati “Kimwe n’abandi banyarwanda nukuguma murugo ariko ngerageza gukora kugira ubwo tuzaba tugarutse mukibuga nzabe ndi hejuru”

Muvara yishimira intsinzi n’abatoza be barimo Kwizera Pierre Marshal

Nubwo imyitozo ihuza abakinnyi benshi kuri burikipe itari gukorwa kubera hakiriho gahunda ya #guma murugo murwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, Rwandamag.rw twagerageje gushaka abakinnyi batandukanye mumakipe akina icyiciro cyambere mu bagabo, tumenya uburyo bari kubaho muriyi minsi ya #guma murugo ndetse nuburyo bari gukora imyitozo kugiti cya buri wese

Rwigema Simon ribero wa REG VC ndetse n’ikipe y’igihugu asoje gukora umwitozo we murugo
Manzi Sadru wa APR vc ari gukora gym cyane mugihe cya #guma murugo
Habanzintwali Fils ukinira APR vc n’ikipe y’igihugu ya beach volley umwitozo nawe numwe mubari kuwukorera murugo

Kugeza aho shampiyona yahagarikiwe urutonde rwa shampiyona rwari ruyobowe na GISAGARA VC namanota 21, ikurikiwe na REG VC n’amanota 20 mugihe izindi kipe zikurikiraho ari UTB VC na APR VC izi akaba arizo zakina Playoff mugihe byaba bihagarikiye aha naho ikipe zifunga urutonde rwa shampiyona ni IPRC Ngoma n’amanota 4 mugihe KIREHE VC iherekeza izindi n’amanota 2 yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button