Imikino

Kasambongo Andre munzira zinjira muri Gasogi United nk’ Umutoza mukuru mu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Nyuma yuko Guy yerekeje mu ikipe ya Reyon sport kasambongo akaba ariwe waza kumusimbura vuba nk' Umutoza mukuru wa Gasogi United .

Nyuma y’amakuru amaze iminsi mu bitangaza makuru bitandukanye ku munsi wejo taliki 2/7/2020, saa munani zamanywa President wa Gasogi Kakoza Charles uzwi ku mazina ya KNC kwitangazo yari yashyize kumbuga ze  za tweeter ko afite (press confrence) nubwo yatangiye itinzeho iminota 30 gusa KNC agahamiriza itangazamakuru ko Guy Bukasa  ari Umutoza wa Gasogi United, mu masaha make Bukasa akagaragara asinyira contract ikipe ya Rayon sport izamara umwaka umwe 2020-2021 wimikino akazafata umushahara ugera ku  $4000 mwikipe ya Rayon sport.

Kubumvise neza amagambo yatangaje kumunsi wejo yagize ati  ” Guy bokosa ni umutoza wa Gasogi kugeza ubu kandi niyo yagenda siwe mutoza wenyine haza nabandi “

Iyi deal yakoranywe ubwenge bukomeye hakabamo kujijisha bahamagara itangazamakuru, amakuru ava hafi mwikipe ya Gasogi nuko ku musi wejo Guy yari yamaze kunvikana nimpande zombi .

Kasambongo Andre

Ikipe ya Gasogi ku makuru ava mu nshuti za hafi za Kasambongo Andre kugeza ubu udafite ikipe mubatoza bahano mu Rwanda akaba ariwe uri gushyirwa mu majwi yo kuba yakomezanya na Gasogi united  mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Kasambongo Andre, wanyuze muri ekipe ya kiyovu sport ndetse Agaca no muri ekipe ya Rayon sport vuba bidatinze akaba aza kuba asinya muri ekipe ya Gasogi United nk’ Umutoza wa Gasogi nubwo imyaka yasinya itaramenyekana kugeza ubu bakiri mu biganiro  na Gasogi United .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button