Nyuma y’uko umugabo aryamanye n’abakobwa 40 yabasabye kwipisha icyorezo cya SIDA
Umugabo witwa Olivier Mike usanzwe yibera mu gihugu cya Kenya, ariko akaba afite uruhu rw’abazungu, yatangaje abantu cyane ndetse bamwe baramunenga, nyuma y’uko ashyize hanze amafoto y’abakobwa basaga 40 yaryamanye nabo, hanyuma abasaba kureba niba bataranduye icyorezo cya SIDA.
Uyu mugabo akaba yakoze ibi yifashishije urubuga rwa Facebook, aho yakusanyije amafoto y’abakobwa 40 akayahuza, arangije ayashyira ku rubuga rwe rwa Facebook, arangije yandikaho amagambo asaba abo bakobwa kujya kwipisha icyorezo cya SIDA, nyuma y’uko baryamanye muri iki gihe cya coronavirus.
Amakuru ahari akaba avugako uyu mugabo Mike Olivier, ashobora kuba asanzwe arwaye SIDA, ari nayo mpamvu yatangaje ariya magambo asaba bariya bakobwa baryamanye nawe kujya kwisuzumisha bakareba niba nta SIDA banduye, gusa niba ayifite birumvikana ko abenshi baba barayanduye.
Abantu benshi bakaba batishimiye iki gikorwa uyu mugabo yakoze, baramunenga cyane bamubwirako ibyo yakoze bitari bikwiye, ndetse abandi banenga abakobwa baryamanye nawe bababwirako bitagakwiye, ariko nanone hari abashimye abo bakobwa bababwirako ibyo bakoze ntakibazo, kuko bashakaga amafaranga yo kwibeshaho muri ibi bihe bya coronavirus.
Muri iki gihugu cya Kenya, ni ahantu hakunze kugaragara ibikorwa nkibi cyane byerekeranye n’urukozasoni ndetse n’ubusambanyi, kuko akenshi hakunze kugaragara abantu benshi bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ndetse n’amashusho y’urukozasoni.